Ibi byagarutsweho ku wa 11 Nzeri 2026 ubwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yasuraga ibi bitaro biherereye mu Mujyi wa Nyanza.
Umuyobozi w’ibitaro by’Akarere ka Nyanza, Dr. Mfitumukiza Jerôme yabwiye Minisitiri w’Ubuzima ko bahangayikishijwe n’uburuhukiro bw’ibitaro buto kuko akenshi iyo hari umuntu upfuye, uburuhukiro bw’ibitaro asanga bwuzuye.
Yagize ati "Hari n’uwitaba Imana mu bitaro tukamusaba gushyingura uwe byihuse kuko uburuhukiro buba bwuzuye".
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yijeje ibitaro by’Akarere ka Nyanza ko ikibazo kigiye gukemuka.
Yagize ati "Kuba mudafite uburuhukiro ni ikibazo gusa kiroroshye ntikigoye kigomba gukemuka".
Ibitaro by’Akarere ka Nyanza byagaragaje ko mu gihe uburuhukiro bwuzuye hari igihe biba ngombwa ko imibire y’abapfuye yoherezwa mu bitaro bya Kaminuza biherereye mu Karere ka Huye bya CHUB.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!