Kuri uyu wa 12 Gicurasi, uwitwa Sam Kabera yanditse kuri X (yahoze ari Twitter) ko mu Bitaro bya Ndera hari ikibazo cy’amafaranga akatwa ku mushahara yitwa “Staff Solidarity”, atabanje kwemerwa n’abakozi ku bushake.
Yakomeje ati “Hari n’aho attendance z’inama zisanzwe zikoreshwa nk’aho zari General Assembly yemerejwemo uko gukatwa, kandi atari ko byagenze.”
Ikindi cyavuzwe ni uko hari serivisi zimwe abakozi bategekwa gukora amasaha y’ikirenga, urugero kuva saa kumi n’imwe kugeza saa mbili z’ijoro, kandi bikaba bishobora kumara igihe nk’icyumweru cyangwa kirenga.
Yakomeje ati “Iyo umukozi abajije uburyo ayo masaha azishyurwa cyangwa azaruhukwaho, agahanishwa transfer nk’igihano, harimo no koherezwa gukorera i Huye kuko ngo hose ari CARAES, kandi ngo umukoresha akohereza aho ashaka.”
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ndera bwasubije ko ibivugwa “nta kuri kurimo.”
Bikomeza biti “Staff solidarity yashyizweho yaje ari igitekerezo cy’abakozi, ishyirwaho n’abakozi ubwabo kandi igengwa n’abakozi, kandi ifite amategeko ayigenga.”
Ku bijyanye n’amasaha y’akazi, Ibitaro byavuze ko abakozi bakurikiza amasaha y’akazi, ariko kuko ari kwa muganga “hari igihe biba ngombwa ko hakorwa amasaha y’ikirenga kugira ngo Ibitaro bikomeze gutanga serivisi nziza ku babigana.”
“Kwimura umukozi muri serivisi ajya mu yindi birasanzwe, si igihano.”
Ingingo ya 36 y’Itegeko n° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, iteganya ko Umuyobozi washyize umukozi mu mwanya ashobora, ku bw’inyungu z’umurimo kwimurira umukozi wa Leta ku mwanya w’umurimo uhuje intera n’uwo yari asanzweho mu rwego asanzwe akoramo cyangwa mu rundi rwego.
Iteka rya Minisitiri n° 01/MIFOTRA/23 ryo ku wa 13/06/2023 ryerekeye amasaha y’akazi n’abakozi ba Leta bagengwa n’amasezerano y’umurimo, mu ngingo ya 9, riteganya ko Umukozi wa Leta wakoze amasaha y’ikirenga mu nyungu z’akazi byemejwe n’umuyobozi we ku rwego rwa mbere, agira uburenganzira bwo guhabwa amasaha y’ikiruhuko angana n’amasaha y’ikirenga yakozemo akazi.
Icyo kiruhuko kigira agaciro kandi kigafatwa mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye igihe gukora amasaha y’ikirenga byabereye.
Kwishyura amasaha y’ikirenga mu mafaranga birabujijwe mu butegetsi bwa Leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!