00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro bya Kibagabaga bihomba agera kuri miliyoni 100 Frw ku mwaka atishyurwa n’abarwayi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 15 February 2026 saa 09:56
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kigababaga biri mu Mujyi wa Kigali bwatangaje ko abarwayi batishyura serivisi z’ubuvuzi baba bahawe bateza igihombo ibyo bitaro kibarirwa muri miliyoni hafi 100 Frw cyangwa zirenga buri mwaka.

Ibyo byatangajwe ku itariki 11 Gashyantare 2026 ubwo Ibitaro bya Kibagabaga byizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku barwayi.
Dr. Lt Col Munyemana Ernest uyobora Ibitaro bya Kibagabaga yatangaje ko nubwo abarwayi muri rusange hari uburyo bwo kubitaho bwiyongera ku buvuzi buhabwa, hakiri ikibazo cy’abatishyura serivisi baba bahawe ku buryo igihombo biteza buri kwezi ari giteranyo cy’amafaranga menshi.

Yagize ati “Buri kwezi dushobora kugeza hagati ya miliyoni 7 Frw na miliyoni 10 Frw z’abantu batugiyemo amadeni batabashije kutwishyura.”

Ayo mafaranga yavuze, ukoze igiteranyo cyayo ku mwaka usanga ari hagati ya miliyoni 84 Frw na miliyoni 120 Frw.

Icyakora yavuze ko hari abafatanyabikorwa bajya bafasha ibyo bitaro kwishyurira bamwe muri abo barwayi ku buryo nubwo batamaramo ayo amadeni yose ariko bagabanyaho.

Ati “Hari abafatanyabikorwa tujya tugira iyo tugize amahirwe bagasanga umuntu ufite indangamuntu bamwe bamwishyurira ubwisungane mu kwivuza. Hari n’ababa bafite ubwo bwisungane ariko bananiwe kwishyura rya rya 10% basabwa ubwo na bwo bakayabishyurira.”

Dr. Lt Col Munyemana yavuze ko bamwe muri abo barwayi usanga bamaze igihe kinini mu bitaro ndetse no kubona imiryango yabo ari ikibazo.

Ati “Hari ababa barakoze impanuka ku ruti rw’umugongo bakaba badashobora kugenda bakoresha utugare ariko usanga imiryango yabo yarabataye. Hari n’abaza batoraguwe ku muhanda tukabavura ariko ukazasanga ikibazo akaba adashobora kuvuga, tutazi n’imiryango yabo.”

“Iyo tugize Imana barazazanzamuka ariko ugasanga ntibashobora kukubwira amazina yabo cyangwa aho baturutse. Abo usanga batinda mu bitaro ariko nyuma tugafatanya n’Umujyi wa Kigali ngo turebe niba twamenya aho baturutse.”

Uwo muyobozi yongeyeho ko kuri ubu mu bijyanye no kwita ku barwayi bafite umufatanyabikorwa witwa Solid’Africa ugaburira abadafite ubaha amafunguro yose y’umunsi, ababamesera, ababasengera n’ibindi ariko n’ibitaro bikagira amikoro bigenera ibyo bikorwa.

Mu bamaze igihe bitabwaho harimo na Habanabakize Félicien wari usanzwe atuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ubu amaze imyaka 15 yiryamiye mu Bitaro bya Kibagabaga ndetse urugendo rurerure ashobora gukora ni ugusohoka hanze gato atwawe mu kagare.

Aganira na IGIHE, Habanabakize yavuze ko yari akiri umusore ariko bigeze mu 2009 Isi isa n’aho imwiyeretse mu yindi sura yatumye ubuzima asigaje ari bwo kwibera kwa muganga.

Ati “Nahanutse hejuru y’inzu ubwo nari ndi gusakara nkubita umugongo hasi mba ‘paralysé’ umubiri wose hari mu 2009. Amaguru n’amaboko byose ntibikora kuko navunitse hano mu ijosi. Ndashimira ibitaro bya Kibagabaga bimba hafi, bikamfukira ibisebe kuko iyo uryamye igihe kinini uzana ibisebe kuko amaraso aba adatembera.”

Ibitaro bya Kibagabaga ni bimwe mu byigisha ku rwego rwa kabiri u Rwanda rufite birimo ibitanda 225 bicumbikira abarwayi b’igihe gito cyangwa kirekire.

Buri byakira abarwayi bari hagati ya 200 na 250 bivuza bataha biganjemo ababa bahawe ‘transfers’ n’ibigo nderabuzima 16 byo mu Karere ka Gasabo, ibi bitaro biha serivisi kuri ibyo bitaro.

Bifite kandi abakozi 346 barimo abo ku rwego rwa ‘docteur’ 26, abaforomo bagera ku 120, ababyaza bagera kuri 65 n’abandi bakora mu byiciro binyuranye birimo n’ibitari ugutanga serivisi z’ubuvuzi.

Gusa, ubuyobozi bw’ibyo bitaro bugaragaza ko abo bakozi badahagije ugereranyije n’abarwayi babigana, icyakora bukagaragaza ko na bwo bwiteze kungukira muri gahunda ya Leta yo gukuba kane abakora kwa muganga bitarenze mu 2028.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages