Kugeza ubu ahazubakwa iyi nyubako hamaze kuboneka, kuri ubu hakaba hari ibikiri kunozwa ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo imirimo y’ubwubatsi nyirizina itangire.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Philippe yabwiye IGIHE ko bahisemo kubaka ahantu hashya hatangirwa serivisi z’ububyaza kubera ko aho bari bafite hatakijyanye n’igihe ndetse n’umubare w’ababyeyi bagana ibi bitaro ukaba wariyongereye.
Yagize ati “Iyo twari dufite irakuze irashaje, yubatswe mu 1973 ntabwo ikijyanye neza n’ibyo serivisi zigezweho z’ubuzima ziba zisaba ubu.”
“Ariko n’ubundi ntifite n’ubushobozi bwo kwakira ababyeyi bose baza bakeneye serivisi zacu.”
Dr Nteziryayo yavuze ko aha hantu hatangirwa serivisi z’ububyaza hashya hazaba hagutse kandi hafite ibishoboka byose byatuma umuganga atanga ubuvuzi bugezweho.
Ati “Iyari isanzwe yabagamo ibitanda 98 ariko iyi ngiyi iteganyijwemo ibitanda bigera mu 180 urumva iyikubye kabiri mu bijyanye n’ubushobozi. Izaba ifite n’ibindi byangombwa ku buryo n’abiga kuvura muri kaminuza bazajya bahabonera amasomo abafasha gukarishya ubumenyi.”
Uretse serivisi z’ububyaza, Dr Nteziryayo yavuze ko iyi nyubako nshya izaba irimo n’ishami rishinzwe kwita ku ndembe (Intensive Care Unit).
Ati “Ikindi ntabwo twagiraga ishami ryita ku ndembe twazijyanaga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali ubu noneho tuzaba dufite ishami rifasha indembe.”
Mu busanzwe ibi Bitaro bya Kabgayi iyo byakiraga indembe byabaga ngombwa ko bayohereza mu Bitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB) cyangwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Dr Nteziryayo yavuze ko imirimo yo kubaka izatangira mu minsi ya vuba kuko iby’ibanze byose byamaze kuboneka.
Ati “Gutangira byo ni hafi kuko biri ku rwego rw’uko abazayubaka bari gusinyana amasezerano n’abazatera inkuru, iby’ibanze byose byarateguwe n’ikibanza kirahari, igisigaye ni icyo cyo gukorana amasezerano. Ushobora no kubona n’ejo bundi batangiye.”
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi nyubako izakorwa mu mwaka umwe, ikarangira itwaye abarirwa muri Miliyari 5Frw.
Ibitaro bya Kabgayi ni bimwe mu bimaze igihe bitanga serivisi z’ubuvuzi kuko byatangiye gukora ku wa 9 Nzeri 1937. Byakira abarwayi baturutse mu bigonderabuzima bitandukanye birimo ibyo mu Karere ka Muhanga bibarizwamo n’ibyo mu Karere ka Ruhango na Kamonyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!