Ni inyubako y’amagorofa arindwi aho yose yamaze kubakwa kuri ubu hakaba hari kugenda hakatwamo ibyumba bijyanye n’uburyo ibitaro bizaba biteye.
Ibitaro bigezweho mu Rwanda, byitezweho kuzagabanya umubare w’abajyaga gushaka inzobere zibavura mu mahanga kuko mu gihugu indwara bafite zananiranye.
Byitezwe ko nibimara kuzura, hazazanwa inzobere mu kuvura indwara zitandukanye zirimo n’iz’umutima ku buryo bizafasha kugabanya umubare w’abajya kwivuriza hanze y’igihugu, bikanongera abashaka serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda kuko bizaba biri ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bitaro byatangiye kubakwa mu Ku wa 1 Ukwakira 2023 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza. Bizaba bifite na Kaminuza, izafasha mu kwigisha inzobere mu buvuzi hagamijwe gufasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ubuvuzi bugezweho.
Imirimo yo kubaka inyubako y’ibitaro nirangira, biteganyijwe ko hazakurikiraho iyo kubaka inzu abaganga bazaba babamo mu gihe bazaba bari mu Rwanda ndetse n’inyubako za Kaminuza zizafasha kwigisha Abanyarwanda.
Bijyanye n’aho imirimo igeze biteganyijwe kuzura mu 2026.
Ni ibitaro bizaba bifite ibitanda by’abarwayi 220, bikagira abaganga b’inzobere bazaturuka mu bihugu bitandukanye, ishuri n’ikigo cy’ubushakashatsi bizagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi muri Afurika.
Ubwo hatangizwaga imirimo yo kubaka, Diyakoni Simon uhagarariye iri torero, yavuze ko ibi ari ibitaro bya kabiri ryubatse kandi ko kubaka mu Rwanda byaturutse ku miyoborere myiza bahasanze.
Ati “Uwahoze ari ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde yaje ku bitaro byacu abona ibikoresho na serivisi dutanga, asaba abayobozi b’itorero ryacu niba igikorwaremezo nk’icyo twakizana mu Rwanda. Byaradutunguye kuko twabanje kugira ubwoba twumvise ko ari muri Afurika.”
“Ubwo twageraga muri iki gihugu bwa mbere, imitekerereze twari dufite yahise ihinduka. U Rwanda rurihariye, ni igihugu gitekanye, gifite isuku kandi imiyoborere ya Perezida Kagame ni umwihariko. Tumaze kubona ibi byose u Rwanda rufite, twasanze nta handi twashyira ibitaro atari aha.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bikunze kuvamo abarwayi benshi bajya kwivuza mu Buhinde ku ndwara ziba zarananiranye imbere mu gihugu.
Umukozi Uhagarariye ibikorwa byo kubaka Believers Hospital and Research Center’, Nshimiyimana Costica, yavuze ko bizaba ari ibitaro bikomeye bijyanye n’uko biri kubakwa, anagaragaza ko imirimo isigaya atari myinshi.
Ati “Navuga ko byibuze tugeze kuri 65% cyangwa 70% yo kurangiza inyubako y’ibitaro. Dushingira ku mirimo yose igomba gukorwa kugeza ibitaro birangiye cyangwa inyubako irangiye ugakuramo ibyo umaze gukora. Tubaze ibyo twakoze kugeza uyu munsi ni ho dushingira tubara ko tugeze kuri icyo kigero. Ibisigaye 30% ni byo bisigaye gukorwa.”
Yakomeje avuga ko “ibi bitaro bigizwe n’inyubako igizwe n’ibikoresho birimo ibyuma n’amatafari akomeye, ku buryo ishobora kwihanganira umutingito dufite hano mu bwubatsi tuvuga ko ari muri zone ya kane yawo. Ni inyubako ikomeye pe kandi izaramba igihe kirekire.”
Yagaragaje ko ari igikorwaremezo kigezweho Igihugu cyungutse kizafasha Abanyarwanda n’Isi muri rusange mu bijyanye n’ubuvuzi, ubushakashatsi no kwigisha.
Nshimiyimana yagaragaje ko ibi bitaro bifite umwihariko wo kuba ibikoresho byinshi byakoreshejwe mu kubaka ari ibyakuwe mu Rwanda ku kigero cya 90%.
Ibyo birimo umucanga, sima ya Cimerwa, Amatafari ya Sunshine Rwanda Ltd na Rutare Bricks and Ceramics.
Ibi bitaro kandi byahaye akazi Abanyarwanda barenga 700 kuva imirimo yatangira.
Ati “Ni umushinga ufitiye inyungu Abaturarwanda nk’abagenerwa gikorwa.”
Biteganyijwe ko ibi bitaro nibimara kuzura bizaba bifite ibikoresho bitandukanye bigezweho kandi biri ku rwego mpuzamahanga.
Hazaba harimo ubuvuzi bw’indwara zose umutima, Cath Lab izafasha mu buvuzi bw’indwara z’umutima, imashini za M-rays ebyiri, iza X-rays enye, Mammography yita ku buvuzi bw’indwara z’amabere, ibyumba byo kubagiramo ‘Operation Theatres’ birenga umunani bivuze ko abantu umunani bashobora kubagirwa rimwe n’ibindi.
Ni ibitaro kandi bizaba biri ku rwego rwo hejuru ku buryo bishobora kwakira abakuru b’ibihugu n’abashyitsi b’abanyacyubahiro batandukanye bashobora kugana u Rwanda mu gihe bakeneye ubuvuzi.
Abaganga b’inzobere bose bazaba baturuka mu bihugu byo mu mahanga birimo u Buhinde, Amerika n’ahandi hatandukanye mu gihe abaforomo n’abandi bakozi bazaba ari Abanyarwanda.
Iri torero kandi rivuga ko rishaka kuganira na Guverinoma y’u Rwanda ku buryo ubwishingizi bwose bukoreshwa mu gihugu burimo na Mutuelle de santé, byajya byemerwa ku bashaka kubyivurizamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!