00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibise byabaye amateka ku bagore bamwe; abarenga 1700 mu Rwanda babyaye batabyumvise

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 6 May 2025 saa 02:55
Yasuwe :

Iyo uganiriye na buri mubyeyi, akubwira ko nta kintu kiryana nk’ibise. Nyuma yo kubyara, bamwe bakubwira ko bahura n’ihungabana, guhangayika, rimwe na rimwe n’agahinda gakabije.

Gusa ibyo, ubu amwe mu bagore bifite babyumva nka kera habayeho kuko hasigaye hari uburyo bubafasha kubyara nta bise bumvise.

Ab’inkwakuzi babimenye kare, ku buryo abafite ayabo bajyaga kubyarira mu bihugu by’amahanga nko mu Burayi na Amerika kugira ngo babone iyo serivisi.

Ntibyatinze kuko na hano iwacu byaje kuhagera. Nk’Ibitaro bya King Faisal byatangiye gutanga iyi serivisi mu 2019 ndetse abarenga 1700 barayihawe.

Muri iyi minsi, umugore umaze kubyara, uzumva bagenzi be bamubaza bati “Ese wabyaye neza, cyangwa wifashishije Epidural?”

‘Epidural’ ni umuti umeze nk’ikinya uterwa mu gice cy’umugongo cyo hasi kugira ngo ugabanyirize ububabare umugore uri ku gise.

Ngiryo ibanga abagore bamwe bakoresha rituma babyara neza, ndetse wamusura muri ya minsi yo ku kiriri ukabona ni mutaraga ntiyanegekaye nk’abandi babyeyi babyaye vuba.

Icyakora uyu muti nubwo aba bagore bawukoresha nko kwikiza ububabare, abaganga bo bawubona nka kimwe mu bisubizo by’ibibazo bikunze kubaho mu gihe cyo kubyara.

Epidural mu mboni z’abaganga

Inzobere mu gutera ibinya mu Bitaro bya King Faisal, Dr. Jackson Kwizera Ndekezi, avuga ko umubyeyi watewe uyu muti, umugabanyiriza ibyago byo kugira ibibazo by’umutima n’umuvuduko w’amaraso mu gihe cyo kubyara, ndetse ko aba afite amahirwe menshi yo kubyara atabazwe.

Ati “Buriya abagore benshi babyara babazwe mu gihugu si uko baba bananiwe kubyara neza, ahubwo ni ububabare butuma tubabaga. Imibare mperuka ivuga ko 65% babagwa kubera ububabare.”

Yakomeje amara impungenge ababyeyi agira ati “Uyu muti nta ngaruka n’imwe ugira ku mwana cyangwa uburyo yari buvukemo.”

Dr. Ndekezi yashimangiye ko gukoresha uyu muti byihutisha kubyara kuko “imikaya ye iba yoroshye bigatuma umwana amanuka vuba. N’iyo bibaye ngombwa ko abagwa, iyi ‘epidural’ yihutisha igihe bitwara ngo ikinya kimufate, kuko kiva ku minota 30 kikagera ku minota 15 gusa.”

Ingaruka z’uyu muti zo ni hafi ya ntazo kuko nibura 0,06% ari bo bahura na zo, zirimo nko kurwara umutwe, kunanirwa amaguru no kwishima, kandi na byo uhita uhabwa umuti wabyo nk’uko Ndekezi abivuga.

Yavuze kandi ko uyu muti ari ingenzi cyane ku bantu bafite uburwayi bw’umutima, umuvuduko w’amaraso, Diabète n’umubyibuho ukabije kuko ari bo bafite ibyago byinshi byo gupfa babyara.

Dr. Ndekezi yasabye ibigo by’ubwishingizi, abashoramari n’abandi gushaka uburyo uyu muti watangira kwishingirwa ukabasha guhabwa ababyeyi benshi, kuko abawukoresha iyo atari mu rwego rw’ubutabazi, bawiyishyurira 100%.

Yagize ati “Ku nda ya mbere iyo uyibyaye nta kintu kigabanya ububabare na busa baguhaye, uba utakaje imyaka ibiri y’ubuzima bwawe, iya kabiri uba utakaje itanu, gutyo gutyo, rero ni ibintu ibigo by’ubwishingizi, abashoramari n’abafatanyabikorwa bakwiye kumva. Ntibikwiye ko umubyeyi abyara ababaye kandi twaragize amahirwe yo kugira ubu buryo.”

Amakuru avuga ko iyi serivisi yo guterwa umuti wa ‘‘Epidural’ ishobogera gutwara agera ku bihumbi 150 Frw.

Epidural yabaye igisubizo ku bagore bagiye kubyara
Epidural ni umuti uterwa mu mugongo mu gice cyo hasi kugira ngo ugabanyirize uburibwe umugore uri ku gise
Ibise byabaye amateka ku bagore bamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .