00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga ryafashije izi nshuti z’imyaka 109 kuramba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2026 saa 10:15
Yasuwe :

Velma Long na Dorothy Boggess ni abagore babiri b’inshuti bafite imyaka 109 y’amavuko. Bavuga ko gukomeza gukora imyitozo ngororamubiri, kugira ubuzima burimo ibyishimo no gukomeza kubana neza n’abandi biri mu byabafashije kuramba.

Aba bagore bombi bahuye mu myaka ya 1940 ubwo bimukiraga i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gufasha igihugu cyabo mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi. Bari mu gisekuru cy’abagore bazwi nka “Rosie the Riveters”, bagize uruhare runini mu mirimo yo mu nganda n’ahandi, nyuma y’uko abagabo bagiye ku rugamba.

Ubucuti bwabo bwatangiye ubwo bakoraga mu nzego za Leta ya Amerika. Velma yakoraga mu Ngabo za Amerika zirwanira mu mazi, naho Dorothy agakora muri Minisiteri y’Intambara. Muri icyo gihe kandi, bombi bahuriye n’abo bashakanye ku kazi, bituma imiryango yabo nayo igirana umubano ukomeye, barasurana, baratemberana ndetse bagirana ibihe byinshi by’ibyishimo.

Nyuma y’imyaka isaga umunani y’ubucuti, Velma na Dorothy bavuga ko gukomeza kugira abantu babegereye no kugira ubuzima burimo gusabana biri mu by’ingenzi byabafashije kuramba. Nubwo ubu batakibasha guhura kenshi nk’uko byahoze, baracyavugana kuri telefoni hafi buri munsi. Dorothy avuga ko kuba bakiriho kandi bafite ubuzima bwiza ari ibintu bishimishije cyane nyuma yo kubura benshi mu nshuti zabo za hafi.

Usibye ubucuti, aba bagore bashimangira ko imyitozo ngororamubiri no kwita ku buzima na byo bifite uruhare mu kubafasha gukomeza kugira imbaraga. Dorothy Boggess atangira umunsi we akora imyitozo ngororamubiri mu gikoni iwe. Ayikora yumva indirimbo “Cha Cha Slide” ari nako abyina yishimye.

Aba bagore bavuga ko nubwo gukora siporo no kurya neza ari ingenzi, ikintu gikomeye kurushaho ari ugukomeza kugirana umubano n’abandi no kugira ibihe by’ibyishimo.

Velma avuga ko umukobwa we ahora amushishikariza gusohoka no guhura n’abandi kuko abantu bishimira kubona umuntu ugeze ku myaka ye agifite ubuzima n’imbaraga.

Mu buzima bwabo, Dorothy na Velma bagize uruhare mu bikorwa by’amadini, mu matsinda y’abaturage no mu bikorwa bitandukanye bibahuza n’abandi. Nyuma yo gusezera ku kazi mu myaka ya 1970, bakomeje gutembera hirya no hino ku isi, aho Dorothy afite urutonde rw’ibihugu yasuye, mu gihe Velma yibuka cyane ubwiza bwa Bermuda, Montreal na Hawaii.

Nubwo nta buryo bumwe bwemejwe bushobora gutuma umuntu aramba imyaka myinshi, ubuzima bwa Velma na Dorothy bugaragaza ko kugira inshuti nyanshuti, gukomeza gukora ibikorwa bifite akamaro, guseka no kwishimira ubuzima ari ibintu bishobora gutuma imyaka umuntu amara ku Isi iba myinshi.

Velma Long (uri ibumoso) na Dorothy Boggess ni abagore babiri b’inshuti bafite imyaka 109

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages