00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Hari abacyandura indwara y’igituntu kubera kutayimenya

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 2 October 2014 saa 07:46
Yasuwe :

Nubwo hashize imyaka irenga itatu hakorwa ubukangurambaga ku kumenyakanisha indwara y’igituntu no kuyirwanya, bamwe mu baturage baracyandura iyi ndwara kuko bataramenya uko bayirinda.
Mukashema Immaculee, umukozi w’impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe mu mushinga wo kurwanya indwara y’igituntu ukorera mu karere ka Huye, yatangarije IGIHE ko imibare bafite igaragaza ko uko imyaka ihita ariko umubare w’abanduye igituntu n’uw’abagana amavuriro bagiye kukipimisha byiyongera ubutitsa.
Ibi (…)

Ibi avuga ko biterwa n’ubukangurambaga bakora, bigatuma abaturage bitabira kwisuzumisha igihe bakeka ko banduye igituntu, kuko hambere hari abaremberaga mu rugo bakeka ko barozwe.

Ati: “Mu mwaka wa 2012 abari bitabiriye kwipimisha batanga igikororwa bari 5,636 habonekamo 164 barwaye; naho mu mwaka ukurikiyeho wa 2013, mu 8,279 bipimishije ni habonetsemo 182 banduye igituntu”.

Agendeye kuri iyi mibare, Mukashema yemeza ko indwara y’igituntu ikiri ikibazo gikomeye mu karere ka Huye kuko uko abaturage bakanguka bakamenya igituntu, bakitabira kucyipimisha, ari nako umubare w’abanduye iyo ndwara wiyongera

Ibi kandi byemezwa na bamwe mu baturage, bavuga ko kuba iyi ndwara y’igituntu biterwa no kutayimenya neza, dore ko mu myaka yashize hari bamwe bajyaga kuyivuza mu bapfumu.\

Mukarusine Ancille utuye mu murenge wa Simbi aragira ati:” Mbere twajyaga kuraguza, wabibwirwaga niki se ko wabonaga uyonga ukagira ngo mukeba wawe yarakuroze”.

Umuhuzabikorwa wo kurwanya indwara y’igituntu mu mushinga ukorera mu Profemmes Twese hamwe, Jean Pierre Nzizera, asanga abaturage nibakomeza kwigishwa bagasobanukirwa indwara y’igituntu nuko bayirinda, bizafasha kuyica burundu.

Nzizera ati:” Ibyo dukora byose tuba tugamije gutanga ubutumwa kuri buri muturage ngo amenye igituntu nuko yacyirinda, cyangwa nagaragaraho ibimenyetso ahite ajya kwa muganga yisuzumishe kakiri kare, avurwe kuko kwivuza igituntu ari ubuntu”.
Impuzamiryango Profemme Twese Hamwe, ikora ubukangurambaga ku baturage ibasanga mu tugari aho batuye igamijwe gukomeza kumenyekanisha igituntu no kucyirinda,

Muri iki gihembwe Pro Femme yahisemo kwifashisha imivugo n’ikinamico, aho abaturage ubwabo bahabwa amahirwe yo kurushanwa, ababaye aba mbere bagahabwa ibihembo by’ishimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages