Kwangirika k’uyu murongo uhuza ubwonko n’urutirigongo nibyo bituma imikoranire y’ubwonko n’imyakura yo mu gice cy’urukenyerero igenda nabi, bityo umuntu akaba atabasha gukora imirimo itandukanye irimo no kugenda.
Ubu buryo bufasha abantu bafite ingingo zabaye ‘paralysé kongera kugenda binyuze mu kurema agakoresho kifashisha umuriro w’amashayarazi kagahuza ubwonko n’igice cyo mu rukenyerero, umuntu akaba yakongera kugenda.
Mu 2018 ku bufatanye na begenzi be, Grégoire Courtine, inzobere mu bijyanye n’imyakura wo muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga yo mu Busuwisi, bagaragaje ko kohereza umuriro w’amashanyarazi bifatanyije n’indi myitozo bishobora gutuma ikibazo gikemuka.
Abakoreweho ubu buryo buzwi nka ’Epidural Electrical Stimulation (EES)’ bagaragaje icyizere cy’uko bakongera bakagenda, ibintu byakomeje gukorwaho ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo ubu buryo bube bwatanga umusaruro.
Ubu buryo bukora abahanga mu by’ubuzima bashyira agakoresho gapfuka wa murongo uhuza ubwonko n’urutirigongo, aka gakoresho kandi gatanga umuriro w’amashanyarazi mu gice cyo hasi cy’uyu murongo, bigafasha ubwonko kongera gukorana n’iki gice, ibitarakundaga mbere.
Kuri iyi nshuro Courtine n’itsinda ayoboye bongeye kuvugurura ubu bushakashatsi, bagaragaza ko ubu buryo bushobora gufasha abantu batagenda kuba bakongera gutera intambwe.
Raporo y’ibyakozwe yasohowe mu Kinyamakuru Nature kuwa 09 Ugushyingo 2022, yagaragaje ko mu bantu icyenda bakoreweho ubu buryo, batatu muri bo batagendaga na busa bongeye kugarura ubushobozi bwo gutambuka hifashishijwe EES n’indi myitozo ngororamubiri.
Ni igikorwa cyatwaye amezi atanu aho abakoreweho ubu bushakashatsi bongeye kugenzura ibiro byabo ubundi bagatera intambwe.
Abandi bane byagaragaye ko nyuma yo gushyirwamo ka gakoresho, byageze n’aho ubwonko bwongera kwihuza n’imyakura y’igice cyo hasi cya wa murongo ku buryo ka gakoresho kafashaga igikorwa kuba, katari kagikenewe.
Byitezwe ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzifashishwa mu bundi buvuzi aho abahanga mu by’imyakura bashobora guhindura umumaro runaka w’ingirangingo zikaba zakoreshwa ahandi zikenewe mu mubiri w’umuntu.
Kugarura ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse no kugenzura uruhago rw’inkari umuntu akaba atakwinyarira, nabyo biri muri bimwe bitegerejwe ko bizakemurwa n’ubu buryo.
Ruitenberg ati "Bizaba ari iby’agaciro kureba ko n’ibyo bishobora gukemurwa n’iri koranabuhanga."
Courtine yavuze ko agiye gutangiza ikigo kizagira uruhare mu ivumburwa ry’ingirangingo zishobora kwifashishwa n’iri koranabuhanga, kizatangirana n’abakozi bari hagati ya 70-80 mu bushakashatsi buzatangira mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!