OMS yatangaje ko hari umuturage w’u Bubiligi watembereye muri Congo muri Werurwe uyu mwaka, bamupima bagasanga arwaye iyo ndwara. Ni umugabo uryamana n’abo bahuje ibitsina ndetse wanagaragaje ko mu gihe yari muri Congo, hari abagabo bagenzi be baryamanye.
Abo bagabo baryamanye baje gushakishwa nabo barapimwa, biza kugaragara ko barwaye monkeypox.
OMS yahise itangaza ko icyo ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko iyo ndwara yandurira no mu mibonano mpuzabitsina.
Indwara ya Monkeypox iterwa na virusi ifitanye isano n’iya smallpox yigeze kwibasira isi igahitana ababarirwa muri miliyoni 800.
Iyi virusi ya monkeypox ubusanzwe yanduraga iyo habayeho gukora ku muntu wayanduye cyangwa kwegerana cyane. Ishobora no guterwa no kurya inyama z’inyamaswa iyirwaye.
Iyi ndwara yazengereje cyane ibihugu byo mu Burengerazuba n’ibiri rwagati muri Afurika. Bivugwa ko yageze mu bantu ivuye mu nyamaswa zo mu gasozi.
Icyakora umwaka ushize iyi ndwara yakoze akantu mu Burayi kuko yagaragaye cyane cyane mu baryamana bahuje ibitsina. OMS yatangaje ko ari icyorezo cyibasiye Isi.
By’umwihariko muri Congo, abasaga 12500 bamaze kwandura iyi ndwara naho 580 yarabahitanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!