Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo ibihumbi 74 bari hejuru y’imyaka 40, barimo ibihumbi 41 bakoreshaga iyo miti mu buryo buhoraho.
Ubu bushakashatsi bwakurikiranye aba bagabo mu gihe cy’imyaka itatu, bwagaragaje ko abanywa viagra bafite amahirwe 24% yo kutarwara glaucoma ugererenyije na bagenzi babo batanywa iyo miti.
Glaucoma ni uburwayi bufata ku mutsi ujyana amashusho ku bwonko (optic nerve) ndetse butavuwe kare buteza ubuhumyi bwa burundu.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko iyi miti itera akanyabugabo irinda abagabo kurwara iyi ndwara ya glaucoma binyuze mu gutuma amaraso atembera neza mu bwonko no mu jisho.
Uwakoze ubu bushakashatsi, Dr Felipe Medeiros, yavuze ko n’ubwo iyo miti hari ibindi yagenewe ariko ifite akamaro gakomeye.
Ati “N’ubwo iyi miti yandikirwa abantu bafite ibibazo by’akanyabugabo ariko ibimenyetso by’uko ifite akandi kamaro bikomeje kwiyongera.”
Dr Medeiros yavuze ko ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko iyi miti ishobora kurinda abantu izindi ndwara nka Raynaud itera kwifunga kw’imitsi mito yo mu ntoki no mu mano, indwara ya cystic fibrosis itera ibintu bimeze nk’ibimyira mu bihaha n’ahandi, n’izindi.
Ikigo gikora ubushakashatsi kuri Glaucoma, Glaucoma Research Foundation, cyagaragaje ko muri Amerika habarurwa abantu barenga miliyoni enye bafite ubu burwayi, ko umwe mu bantu ibihumbi 10 bavutse muri Amerika avukana ubu burwayi.
Iki kigo kandi cyagaragaje ko 12% y’abantu bagira ibibazo by’ubuhumyi biba byaturutse kuri iyi ndwara ndetse abenshi babimenya batinze kuko nta bimenyetso igaragaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!