Ubu buryo bwiswe ‘Integrated Disease Surveillance and Response system (e-IDSR) bwamurikiwe i Kigali ku wa 3 Ugushyingo 2025. Byahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bukomatanyije ubw’abantu ubw’amatungo n’ibindi bidukikije.
Bwari bumaze igihe gito bukora aho amakuru ku nyamaswa n’amatungo yatangiye kuzuzwamo ndetse abakora mu nzego bireba baratangiye kubuhabwaho ubumenyi.
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwari busanzweho ariko bwuzuzwagamo gusa amakuru ajyanye n’abantu.
Bivuze ko nk’igihe hari indwara iri kwiyongera mu gace runaka mu bantu ayo makuru yahitaga yuzuzwamo agasesengurwa akanafatwaho ingamba ariko ku nyamaswa n’amatungo byandikwaga ku mpapuro amakuru akazagenda yegeranywa ariko bigatwara igihe kirekire.
Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima, rigaragaza ko ku Isi hose 60% by’indwara z’inzaduka cyangwa izisanzweho zigarukana ubukana ziba zituruka ku nyamaswa n’amatungo. Nanone kandi 75% muri zo ziba zikomoka ku nyamaswa zo mu gasozi.
Dr. Ishema Leandre uyobora agashami k’Ubuzima bukomatanyije muri RBC yavuze ko kuva mu 2000 uburyo bwa e-IDSR bwakoraga kugira ngo bufashe kumenya amakuru ku ndwara z’abantu zishobora kubyara ibyorezo n’izindi zikumirwe mbere ariko ubu bakaba bongeyemo inyamaswa n’amatungo.
Ati “Mu myaka yashize twagize Covid-19, tugira Ebola na Marburg mu Rwanda byose biva ku nyamaswa. Twashyizeho ubu buryo rero kuko kuba twarabonaga amakuru ku bantu ntabwo byari bihagije, twari dukeneye n’ava mu matungo n’inyamaswa kuko bifite indwara bigendana. Ubu buryo buzajya bunashyirwamo andi makuru ajyanye n’ibidukikije kuko hari indwara ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.”
Dr. Ishema yongeyeho ko ubu bamaze guhugura ba veterineri barenga 600 mu gihugu hose n’abandi bareberera ubuzima bw’inyamaswa muri za pariki n’ibindi byanya bikomye ndetse n’abakozi bo mu miryango itegamiye kuri Leta yita ku nyamaswa.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Dr. Ndayishimiye Fabrice, yavuze ko e-IDSR igiye gufasha mu gutanga amakuru y’uburwayi mu nyamaswa n’amatungo yose mu gihugu mu buryo bw’ikoranabuhanga ryihuta kuko hari harimo icyuho cyo gutinda kw’ayo makuru kuko byandikwaga ku mpapuro.
Ati “Hari indwara zifata amatungo n’inyamaswa zirimo Ebola, Amakore, Marburg n’izindi z’ibiguruka zitari zagera mu Rwanda, dushaka kwirinda ko zahitana ubuzima bw’amatungo n’ubw’abantu.”
Yavuze ko bari basanzwe twandika amakuru ku mpapuro ku buryo bishobora gufata iminsi ibiri kandi indwara ishobora kuba yamaze gufata ahantu harenze umudugudu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!