Guhera muri Kamena uyu mwaka, itsinda ry’abashakashatsi ryasesenguye amakuru yavuye ku bushakashatsi ku ntangangabo z’abagabo barwaye Coronavirus.
Gilbert Donders, umwe mu bashakashatsi yavuze ko nubwo hari ibisubizo by’ibanze byabonetse, ubushakashatsi ngo buracyakomeje.
Ubushakashatsi bw’ibanze bwakorewe ku bagabo 26. Ibyavuyemo bigaragaza ko Coronavirus yagize ingaruka ku ngano y’amasohoro kuri abo bagabo kuko yagabanyutse, ndetse n’umuvuduko intangangabo zigenderaho ukagabanyuka.
Inzobere kandi zagaragaje ko zasanze ireme ry’izo ntangangabo ryaragabanyutse ugereranyije n’iz’abagabo batarwaye Coronavirus.
Donders yavuze ko ubushakashatsi bugikomeje kubera ko batabashije kugereranya uko intanga z’abo bagabo zari zimeze batararwara Coronavirus na nyuma bamaze kurwara.
Abakoreweho ubushakashatsi bwa mbere, nyuma y’amezi atanu bongeye gukorerwaho ubundi basanga hari icyiyongereye ku ireme ry’intanga zabo. Ibibazo byagaragaye mbere byari bitangiye kugabanyuka, nkuko urubuga 7 Sur 7 rwabitangaje.
Donders yavuze ko mu masohoro y’abo bagabo, nta ndwara ya Coronavirus basanzemo.
Yavuze kandi ko nta ngaruka zikomeye bigira ku kuba umugabo yatera inda, icyakora ngo bishobora gutwara igihe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!