Kwizerana nk’inshuti no kugirana ibihe byiza ni byiza ariko ukwiye kumenya ko hagize igihungabanya ubushuti bwanyu, ibihe byiza mwagiranye bishobora guhinduka igikoresho cyatuma uhura n’ibibazo byo mu mutwe bikomeye.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika bwerekanye ko nibura umwe mu bakobwa 12 bagirwaho ingaruka zo guhererekanya n’inshuti zabo cyangwa abakunzi babo amashusho y’urukozasoni.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe kuvura indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Iyamuremye Jean Damascène, yavuze ko abakwirakwiza aya mashusho nta burenganzira ubahaye babiterwa n’ibibazo byinshi nk’ishyari.
Dr Iyamuremye yasobanuye ko umuntu wananiwe kwiyakira kubera ko yashwanye n’inshuti ye cyangwa uwibye amashusho kugira ngo asebye mugenzi we, n’ufite uburwayi bwo mu mutwe bwo kwishimira ko abandi bababaye ashobora kuyakwirakwiza.
Yagize ati “Hari abantu mu buzima bwabo bahora bashaka ikintu kibi cyaguturukaho, hanyuma bakacyuririraho kubera ko bibanezeza iyo babona umurewe nabi.”
Ubushakashatsi bugaragaza ko guhererekanya amashusho y’urukozasoni bigira ingaruka zirimo gutera nyirayo igisebo, kugira ikimwaro gishobora gutuma areka imirimo yakoraga cyangwa ishuri no kutongera kwizera abantu.
Ingaruka ikomeye ni uko mu gihe aya mashusho akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, nyirayo ashobora kwibasirwa, akaba yarwara uburwayi bwo mu mutwe, bikaba byagera n’aho yiyahura, nk’uko Dr. Iyamuremye yabitangarije IGIHE.
Dr Iyamuremye Yagize ati “Ibi bintu byo ku mbuga nkoranyambaga bishobora gutera indwara nyinshi zo mu mutwe harimo n’agahinda gakabije, ari nako gashobora kugutera kwiyahura. Iyo umuntu agusebeje, aba akugabanyirije icyizere, bikagutera ipfunwe rishobora kugutera kwigunga n’ibindi bimenyetso byose by’agahinda gakabije.”
Uyu mushakashatsi yakomeje avuga ko imbuga nkoranyambaga zoroheje imibanire y’abantu, ku buryo abantu basigaye bavugana bataziranye ndetse utazi n’ikibagenza. Yasabye abantu kumenya uko bazikoresha kugira ngo birinde indwara zo mu mutwe.
Raporo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yo muri Kanama 2024, yagaragaje ko nibura abantu ibihumbi 72 biyahura buri mwaka, abandi benshi bakabigerageza.
Iyi raporo ivuga ko mu mwaka wa 2021, ubwiyahuzi bwaje ku mwanya wa gatatu mu bintu bitera urupfu rw’abantu benshi bari hagati y’imyaka 15 na 29. Mu mpamvu zatumye biyahura harimo agahinda gakabije gaterwa n’ibibazo abantu banyuramo buri munsi.
Dr. Iyamuremye yatangaje ko RBC yashyizeho serivisi zo gufasha abafite agahinda gakabije, aho bashobora kuvurirwa mu ngo.
Yongeye kwibutsa ko abantu bakwiye guha agaciro umubiri wabo, bakabungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe kuko ari ingenzi. Yabasabye kwirinda ibyabatera ihungabana cyangwa ibyahungabanya abandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!