00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Global Fund yatunguwe n’uko u Rwanda rwita ku babana na virusi itera Sida

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 2 May 2017 saa 05:58
Yasuwe :

Itsinda ry’abayobozi b’Ikigega Mpuzamahanga (Global Fund) ryatangaje ko ryishimiye imikorere ya gahunda zitandukanye u Rwanda rugenera ababana na Virusi itera Sida, by’umwihariko uko abagenerwabikorwa bazigiramo uruhare.

Aba bayobozi bashimishijwe n’uburyo ababana na Virusi itera Sida bafashanya muri gahunda zo gufata imiti igabanya ubukana, ubujyanama n’ibindi, binyuze mu Bakangurambaga b’urungano (bamwe mu babana n’iyo virusi batorwa, bagahugurwa mu gufasha bagenzi babo).

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Gicurasi 2017, abo bayobozi basuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo, giherereye mu Karere ka Kicukiro, aho mu bakigana harimo abantu 2127 baturuka hirya no hino bashaka serivisi zitandukanye zihabwa ababana na Virusi itera Sida.

Muri iki kigo, basobanuriwe uko gahunda zigenerwa ababana na Virusi itera Sida bazihabwa ndetse bamwe muri bo bitangiye ubuhamywa bw’uko banduye, imibereho bagize mbere na nyuma y’uko batangira gufata imiti n’ibindi.

Umuyobozi ufite ishoramari mu nshingano ze muri Global Fund, Dr. Osamu Kunii, yavuze ko yasuye ibihugu bitandukanye birimo ibyo muri Aziya, Amerika y’Epfo n’ibyo muri Afurika iki kigega gikoreramo, ariko ko mu Rwanda yasanze hari gahunda zitangaje.

Yagize ati “Nk’uko nabibwiye bariya, (ababana na Virusi itera Sida bari mu kigo Nderabuzima cya Gikondo), nasuye ibihugu bitandukanye Global Fund ikoreramo, ariko iki ni igihugu cya Afurika numvise by’ukuri ibintu bitangaje, atari umuvuduko w’iterambere gusa ahubwo no kugabanya umubare w’abapfa n’abandura (Virus itera Sida).”

Dr. Kunii yakomeje avuga ko uretse kuba u Rwanda rufite ubushake bwo gufasha ababana na Virusi itera Sida, nabo bifitiye ubushake bwo kwikemurira ibibazo no gufashanya, icyo avuga ko rutandukaniyeho n’ibindi bihugu ndetse ko bikwiye kurureberaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga Nyarwanda rw’ababana na Virusi itera Sida(RRP+), Semafara Sage, yavuze ko gusurwa n’abayobozi b’iki kigega bibaha ishusho y’uko inkunga gitera ikoreshwa neza.

Yagize ati “Ibi bibaha ishusho y’uko ababana na Virusi itera Sida bahabwa serivisi mu bigo Nderabuzima by’igihugu. Ubu baratwizeye, babonye ko inkunga batera igihugu idapfa ubusa. Biriya byifuzo byose, birimo kongera abakangurambaga b’urungano, amahugurwa abagenerwa n’ayo kwihangira imirimo.”

Abakangurambaga b’urungano bari mu byiciro bibiri, aho 906 bakorana na Minisiteri y’Ubuzima mu gihe abandi 2300 bashinzwe gahunda zo gukangurira ababana na Virusi itera Sida kwipimisha igituntu.

Abakozi ba Global Fund bari mu Rwanda ahagiye kubera inama yaguye y’ubutegetsi bwayo, izaterana kuva tariki 3-4 Gicurasi 2017. Iyi nama izitabirwa n’abayobozi basaga 250, izanagenzurirwamo uko inkunga iki kigega gitanga mu bikorwa by’ubuzima mu Rwanda zikoreshwa.

Ku wa Mbere tariki ya 1 Gicurasi, abo bayobozi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi n’ Ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara(Maison de Jeune Kimisagara), gitangirwamo Serivisi zo kwipimisha no gutanga ubujyanama ku gakoko gatera Sida mu rubyiruko.

Abagize itsinda ry'abayobozi ba Global Fund basuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo
Abayobozi ba Global Fund bahuye n'ababana n'ubwandu bwa Virusi itera Sida bagaragarizwa gahunda bagenerwa na leta
Habinshuti Emile uhagarariye ababana n'ubwandu bwa Virusi itera Sida
Umwe mu babana na Virusi itera Sida yatanze ubuhamya bw'uko babayeho
Dr. Osamu Kunii yavuze ko mu bihugu yasuye, mu Rwanda ari ho yasanze gahunda nziza zifasha ababana na Virusi itera Sida
Semafara Sage yavuze ko gusurwa n’abayobozi b’iki kigega bibaha ishusho y’uko inkunga gitanga ikoreshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages