Ni inzitiramibu zatanzwe ku wa 24 Mata 2025, ku bufatanye bwa RBC, Akarere ka Gisagara n’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu kubungabunga Ubuzima (RICH).
Raporo ya (RBC) yo 2024 kugeza muri Gashyantare 2025, igaragaza ko akarere ka Gisagara kari ku mwanya wa kane mu Rwanda mu kugaragaramo Malaria nyinshi, aho kagaragayemo abarwayi 6.145.
Abahawe izi nzitiramibu ni abari barasigaye batazifite barimo abashinze imiryango mishya, abahimukiye vuba, imiryango yagiye yagura uburyamo itari izifite, ndetse n’abafite izashaje.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Uungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Dusabe Denise, yavuze ko bakomeje gukaza ingamba zo gukumira Maralia zirimo gukangurira abaturage kuryama mu nzitiramibu.
Yagize ati “Kwirinda ni kare, kugeza uyu munsi nyuma yo kubona ko ikibazo cya malaria giteje inkeke muri aka karere, abantu bose bafite inzitiramibu, ahubwo icyo dukora ni ukugenzura niba zikoreshwa icyo baziherewe, kuko mu minsi ishize byagiye bigaragara ko hari abazifata ntibazimanike cyangwa bakazikoresha ibyo zitagenewe.”
Yakomeje agira ati “Dukangurira abaturage gushyiraho uburyo bushobora kubagoboka mu gihe bakeneye inzitiramubu, uyu munsi dushobora kuba dufite ibihumbi 101 ariko hari ingo zivuka buri munsi, ntabwo izo ngo rero zivuka ngo zizategereza ko ubuyobozi buzibaha, ahubwo ugomba kumenya iby’ibanze uzakenera mu rugo utibagiwe inzitiramubu.”
Umukozi mu Rugaga rw’Amadini n’Amatorero rushinzwe kubungabunga Ubuzima (RICH) ukurikirana malaria mu ntara y’Amajyepfo, Kaneza Narcisse, yavuze ko mu bihe bishize babanje guha imirenge yari izahajwe na Malaria ariko ubu bari guha abatuye aka karere bose bagaragaye ko bazikeneye, kuko ntabwo wagira roho idafite ubuzima buzima.
Umwe mu baturage bahawe inzitiramibu wo mu kagari ka Nyabisagara, Umurenge wa Mukindo, Nyirabanani Irene yavuze ko izi nzitiramubu bagiye guhita bazimanika kugira ngo birinde wa mubu ushobora kuba wabanduza Malaria.
Havugimana Jean Marie Vianney yavuze ko yararaga ahantu hatari inzitiramubu kubera ko izo bari bafite zari zarashaje, avuga ako muri iyi minsi hari imibu myinshi ariko ubu bagiye guhita bayikoresha icyo zagenewe barwanye Malaria.
Akarere ka Gisagara gakunze kwibasirwa cyane na malaria mu Rwanda, dore ko mu myaka itatu ishize imibare igaragaza ko mu 2021/2022 hagaragaye abarwaye 57.419, mu 2022/2023 haboneka 39. 799, naho mu Ukwakira 2024 barwaje abarenga ibihumbi 33.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!