Byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, kuri uyu wa 29 Gashyantare 2020, ubwo hatangirizwaga ubuvuzi bw’indwara ya Hepatite C.
Ati "Ni igikorwa gikomeje kandi kizagera kuri bose. Muri aba ibihumbi 90806 bisuzumishije byagaragaye ko harimo abafite indwara ya Hepatite C, 2544 ari na bo mwaje kudufasha kugira ngo dutangirizeho ubu buvuzi."
Hepatitic C ni indwara ifata inyama y’umwijima ikabyimba bitewe n’impamvu zirimo imiti yo kwa muganga itakiriwe neza n’umubiri, irengeje urugero, iya gakondo n’ibindi.
Ni imwe mu zihangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange bitewe n’uko yandura cyane, igoye kuvurwa kubera imiti ihenze kandi ikanica cyane.
Yandurira mu maraso, mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, umwana ashobora kuyanduzwa na nyina igihe amubyara n’ibindi.
Bamwe mu bafite ibyago byo kuyandura harimo abana bavuka ku babyeyi bayirwaye, ufite ubwandu bwa Virusi itera Sida, abakora umwuga w’uburaya, abakozi bo kwa muganga, abagabo bahuza ibitsina na bagenzi babo, abitera imiti bakoresheje inshinge n’abandi.
Abantu benshi bacyandura Hepatite C ntibagaragaza ibimenyetso iyo bakimara kwandura ariko bacye bashobora kugira umuriro, gucika intege, kugira ikizibakanwa, kuribwa mu ngingo, kugira amaso y’umuhondo, inkari n’umusarani byahinduye ibara, kuribwa mu nda, kuruka n’ibindi.
Iyo iyi ndwara yamaze kurenga umuntu ashobora kurwara kanseri, urushwima n’ibindi.
Inzobere mu by’ubuzima zigira inama abantu ko bagomba kwisuzumisha no kwivuza iyi ndwara hakiri kare kuko byongera amahirwe yo gukira.



















TANGA IGITEKEREZO