Bamwe mu baturage bavuga ko iyo umubare w’abarwayi wiyongereye, ibyumba byuzura.
Mukeshimana Angelique wo mu Mudugudu w’Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro yagize ati “Iyo abarwayi ari benshi, usanga ibyumba byuzuye. Twifuza ko byagurwa kugira ngo umurwayi abone ubuvuzi bukwiye kandi serivisi zitangwe neza.”
Mushimiyimana Elvera wo mu Murenge wa Kiramuruzi yavuze ko ikibazo kigaragara cyane mu byumba by’ababyeyi.
Ati “By’umwihariko mu cyumba cy’ababyeyi hakunze kuba abantu benshi. Ibyumba byongerewe, byafasha ababyeyi kubyarira ahantu hisanzuye kandi bakitabwaho neza,Turasaba ko ibi bitaro byavugururwa.”
Hari n’abavuga ko kwagura ibi bitaro byafasha mu kunoza serivisi zihabwa abarwayi, kuko umubare w’abagana serivisi z’ubuvuzi ukomeje kwiyongera cyane ko ibi bitaro bimaze igihe kinini byubatswe kandi ababigana bakomeza kwiyongera.
Uwamahirwe Ruth wo mu Murenge wa Kigarama yagize ati “Twifuza ko ibi bitaro byagurwa, hakongerwa ibyumba n’ibitanda. Iyo abarwayi ari benshi, biragorana kubona ahantu hanini ho kurwarira ibigira ingaruka kubera ubucucike mu Byumba.”
Uwitwa Patrick Manirakiza na we yavuze ko kuvugurura Ibitaro bya Kiziguro byaba igisubizo ku kibazo cy’ubucucike buhagaragara.
Ati “Ni byiza ko hakorwa ibishoboka byose ibitaro bikagira ubushobozi buhagije, kuko abaturage babikeneye kandi ari ho benshi bivurizaTurifuza ko ibitaro bya Kiziguro byavugururwa.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko hari gahunda yo kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Kiziguro kugira ngo birusheho gutanga serivisi nziza.
Ati “Ibitaro bya Kiziguro hari gahunda yo kubivugurura no kubyagura bikagera ku rwego rwiza. Hari amafaranga asaga miliyoni 300 Frw amaze gukusanywa, kandi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, ibi bitaro bizavugururwa hanongerwemo ibitanda.”
Ubuyobozi buvuga ko iri vugurura rizafasha mu gukemura ikibazo cy’ubucucike, kongera umubare w’ibitanda n’ibyumba, ndetse no guteza imbere serivisi zihabwa abarwayi.
Mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuzima mu myaka itanu ishize hubatswe kandi hanavugururwa ibikorwaremezo by’ubuzima, birimo Ibitaro bya Ngarama,Ibigo Nderabuzima bya Rugarama na Ngarama, Inzu zo kubyariramo ku bigo Nderabuzima bya Rwimbogo, Nyagihanga, Kabarore, Kageyo, Rwimitereri, Gituza, Nyagahanga na Humure.
Ibi byagize uruhare mu kunoza ireme rya serivisi z’ubuvuzi, kugabanya intera abaturage bakoraga bajya kwivuza no kongera serivisi z’ubuvuzi hagamijwe ko zegerezwa abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!