00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatagara: Kuvura abafite ubumuga bw’ingingo badafite amikoro biracyari ingorabahizi

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 5 February 2015 saa 05:43
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikigo HVP Gatagara kita ku bafite ubumuga buvuga ko kuba ibikoresho nsimburangingo bihenze, no kuba ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé (MS) butishingira abafite ubumuga kandi ababagana ahanini badafite amikoro, bituma hari abatavurwa uko bikwiye kubwo kubura ubushobozi.
Ikigo cya HVP Gatagara kimaze hafi imyaka 55 kita ku bafite ubumuga butandukanye ariko cyane cyane ubw’ingingo. Iki kigo giherereye mu karere ka Nyanza, gitanga serivisi zirimo izo kugorora ingingo (…)

Ubuyobozi bw’ikigo HVP Gatagara kita ku bafite ubumuga buvuga ko kuba ibikoresho nsimburangingo bihenze, no kuba ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé (MS) butishingira abafite ubumuga kandi ababagana ahanini badafite amikoro, bituma hari abatavurwa uko bikwiye kubwo kubura ubushobozi.

Ikigo cya HVP Gatagara kimaze hafi imyaka 55 kita ku bafite ubumuga butandukanye ariko cyane cyane ubw’ingingo.

Iki kigo giherereye mu karere ka Nyanza, gitanga serivisi zirimo izo kugorora ingingo ndetse byaba ngombwa bitewe n’uburemere bw’ubumuga, agahabwa insimburangingo.

Ubuyobozi bwa HVP Gataraga bwemeza ko atari buri wese upfa kwigondera izo nsimburangingo kuko zihenze cyane, ahanini bigaterwa nuko ibikoresho byazo bituruka mu bihugu by’i Burayi.

Kuba mu Rwanda ntaho wakura ibi bikoresho bikorwamo insimburangingo, ndetse no kuba ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli butishingira abafite ubumuga kandi ababagana ahanini badafite amikoro, ngo bituma hari abadahabwa ubuvuzi bwuzuye kubera ko batabasha kwishyura.

Kuba HVP Gatagara ikoreshwa n'inkunga z'abagira neza bituma ifasha abafite ubumuga ariko kubaha insimburangingo bikagorana kuko zihenze

Ushinzwe gukora insimburangingo n’inyunganirangingo muri HVP Gatagara, Kinaro Evans Arumba, avuga ko uretse abishingirwa n’imishinga, nta muturage bipfa korohera kwigurira insimburangingo.

Ati ”ibibazo bihari ni byinshi, cyane cyane ibikoresho by’insimburangingo n’inyunganirangingo byose bituruka I Burayi, ikindi kandi amafaranga yo kugura ibyo bikoresho birahenda”.

Yakomeje agira ati ” Kuko benshi baza usanga baturuka mu miryango ikennye hari ubwo kubaha ubuvuzi bigorana kuko baba badashoboye kwigurira insimburangingo; byaba byiza habayeho gukorana na mituweli, kuko servise za hano n’ibikenerwa bisaba amafaranga menshi”.

Ubuyobozi bw’ikigo cya HVP Gatagara busaba abashinzwe ubwisungane mu kwivuza, kwiga kuri iki kibazo cy’abadafite ubushobozi bagakorana n’abafite ubumuga ku buryo bakwishingirwa nkuko bikorwa ku zindi ndwara.

HVP Gatagara, yashinzwe n’umupadiri w’umubiligi witwa Ndagijimana Fraipont wabaga mu kigo Kristu-Mwami I Nyanza, waje aje kuvuga ubutumwa ahagana muw’1960,icyo gihe bivugwa ko indwara y’imbasa yari yibasiye abana bakiri bato.

Uyu mupadiri wari n’umuscout, yaje guhagarika iyogezabutumwa ahubwo asaba musenyeri w’i Liège mu Bubiligi kumufasha agashinga ikigo kita ku bafite ubumuga ahanini bwaterwaga n’iyo ndwara yavuzaga ubuhuha mu Rwanda.

Ikigo HVP Gatagara kirera babana bafite ubumuga

Ubu iki kigo kita ku barwayi bafite ubumuga baturutse hirya no hino mu Rwanda, ahanini imibereho y’ababagana ishingira ku baterankunga, ni muri urwo rwego sosiyete ya KONKA yashyikirije, HVP Gatagara inkunga ya miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikigo cya HVP Gatagara gifite n’aho gicumbikira abarwayi igihe bari kwitabwaho.

Uretse kandi kwita ku bafite ubumuga by’umwihariko, iki kigo kigisha n’abana, aho bafite ishuri ribanza ndetse n’iryisumbuye, ariko bagacumbikira bakanagaburira abana bafite ubumuga, naho abandi badafite ikibazo bakiga bataha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages