00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC yahigiye kurandura ubwandu bushya bwa Sida n’impfu z’abana bavuka bitarenze 2030

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 23 February 2018 saa 08:24
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uri mu cyerekezo kizawufasha kurandura burundu ubwandu bwa Virusi itera Sida n’impfu z’abana harimo n’abapfa bavuka bitarenze umwaka wa 2030.

Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri b’Ubuzima muri EAC, akaba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, Sarah Opendi, yabitangarije mu Mujyi wa Kampala ku wa 21 Gashyantare 2018, ubwo yatangizaga ibiganiro ku gushora imari mu bikorwaremezo n’ubushakashatsi mu by’ubuzima mu rwego rwo kugeza ubuvuzi kuri bose.

Mu ijambo rye, Minisitiri Opendi yagarutse ku kamaro ko gushora imari mu buzima, avuga ko aribwo buryo bwihuse bwo gushakira ibihugu ubukungu n’iterambere rirambye.

Yagize ati “Iyo ubuzima butari bwiza bibangamira ubushobozi bwacu bwo kugera ku ntego z’iterambere twifuza mu bihugu byacu no muri rusange, kugera ku z’isoko rihuriweho, iz’icyerekezo 2050 cya EAC n’intego z’iterambere rirambye.”

Yakomeje avuga ko ibyo biganiro bibaye mu gihe Akarere gafite ibibazo byo guhangana n’indwara z’ibyorezo ku buryo bisaba ko abafatanyabikorwa bongera imari n’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima kugira ngo ubuvuzi bugere kuri bose.

Minisitiri Opendi yagaragaje ko ibihugu bigize EAC biri gukora ibishoboka mu kwagura ubushobozi mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuzima, bishyira imbaraga mu guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi mu buzima, ku nkunga ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC, Christophe Bazivamo yavuze ko binyuze mu bufatanye bw’ibihugu bigize umuryango, bizazamura urwego rw’ubuzima, rugira uruhare mu kwihutisha ubukungu n’izindi nkingi z’ubufatanye hagati y’ibihugu bigize EAC.

Bazivamo yasabye abafatanyabikorwa gukoresha aya mahirwe mu kwimakaza imikoranire izafasha kongerera ubushobozi urwego rw’ubuzima mu Karere mu kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Uhereye ibumoso: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n'Ubuvuzi bw'Ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi; Minisitiri w’Ubuzima mu Burundi, Josiane Nijimbere; Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri b’Ubuzima muri EAC, akaba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, Sarah Opendi na Minisiteri w’Ubuzima muri Kenya, Sicily Karuiki mu biganiro bigamije ishoramari mu bikorwaremezo, kunoza ubushakashatsi n’imitangire ya serivisi z’ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages