Mu 2024/2025 byakiriye abarwayi 119.859, biyongereyeho 17,7% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Ibi bitaro mu 2023 byari byakiriye abarwayi ibihumbi 94, mu mwaka wakurikiyeho wa 2024 barenga ibihumbi 101.
Kuri iyi nshuro abarwayi ibi bitaro byakira bariyongereye nk’uko byagaragajwe muri raporo yakozwe kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Nyakanga 2025.
Imibare yashyizwe hanze, yerekana ko indwara y’igicuri (Epilepsy) ari yo yiganje ku barwayi, aho abayifite ibyo bitaro byakiriye ari 36.097 bangana 29,08% by’abarwayi bose babiganye.
Indwara iza ku mwanya wa kabiri ni ifata ubwonko yitwa ‘Schizophrenia’. Iyi ni yo ndwara yo mu mutwe yeruye, ni ukuvuga uburwayi bwo mu mutwe bukabije ari na yo benshi bajyaga bita ibisazi.
Ni yo benshi bakunze kwitirira uburwayi bwo mu mutwe bwose, kuko abayirwaye ni ba bantu usanga batiyitaho, hari n’abikuramo imyenda, ntibagire isuku n’ibindi.
Ibi bitaro byakiriye abayirwaye bagera ku 24.991, bangana na 20,14% by’abarwayi bose bakiriwe.
Hari kandi indwara ya Acute and Transient Psychotic Disorder (ATPD), ishobora kuza ihutiyeho ariko nanone idatinda gukira, ishobora nko guterwa n’umunaniro umuntu ahuye na wo, igikomere cyangwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bamwe bayita umujagararo.
Mu 2024/2025, ibitaro bya Ndera byakiriye abarwayi bayifite 10.349 bangana 8,34%.
Nubwo bitanga uyu musanzu ungana uku, iyo uganiriye n’abantu batandukanye bumva ko havurirwa ‘abasazi’, imvugo igaragara nk’itesha agaciro abahavurirwa, ugasanga benshi ntibasobanukiwe neza ibihakorerwa.
IGIHE yifashishijwe Dr Rukundo Muremangingo Arthur, umwe mu baganga mbarwa b’inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe umaze imyaka irenga 20 akorera muri CARAES Ndera, adutembereza ibice byose bigize ibi bitaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!