U Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu bya mbere byashyizeho gahunda ya Guma mu rugo n’andi mabwiriza yo kwirinda nko guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, gukaraba intoki ndetse no kwambara agapfukamunwa.
Aya mabwiriza yatumye abatuye Isi n’Abanyarwanda muri rusange babaho mu buzima bushya ndetse n’imitekerereze yabo irahinduka.
Imibereho y’ababana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe yarahindutse ndetse irushaho gukomera kubera kubura ubuvuzi bw’ibanze no kwitabwaho nk’uko byari bisanzwe kubera ingamba za guma mu rugo.
Ubwo hemezwaga gahunda za guma mu rugo byakomye mu nkokora kwitabwaho kwabo. Gahunda z’abarwayi zo kubonana n’abaganga babo nk’uko bikwiye zarahindutse, guhagarika amatsinda y’ibiganiro hamwe n’amakoraniro aho bahuriraga bakaganira, kimwe mu bibafasha kuruhura ubwonko ndetse hari n’ababikora nk’urugendo rwo gukira burundu.
Umukozi mu Bitaro by’Indwara zo mu Mutwe bya Ndera, Niyomungeri Clémentine, yavuze ko Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku barwayi bari basanzwe babagana.
Yagize ati “Kubera hari abarwayi bafata imiti buri kwezi, mu gihe cya Guma mu rugo hari abagiye basiba kubera ikibazo cy’inzira, ugasanga benshi bagiye bahura n’ibibazo mu gihe batafatiye imiti ku gihe.”
Yakomeje avuga ko ari nayo ntandaro y’uko abarwayi babaye benshi mu bitaro igihe ingendo zoroshywaga.
Izindi ngaruka bagize ni ukubura ubababa hafi mu gihe bagize ibyago bagapfusha ababo kubera amabwiriza yashyizweho yo gutabarana kugira ngo hakomeze gahunda zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.
Inzego z’ubuzima zivuga ko ari inshingano ya buri wese gushishikazwa no kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo icyuho cyashyizweho na Coronavirus kivemo bongere bitabweho nkuko byari bisanzwe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) giheruka gutangaza ko 20,5% by’Abanyarwanda bangana na miliyoni 2.6 bagendana indwara zo mu mutwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!