Ubu bwoko bushya bwiswe NB.1.8.1, kuri ubu bubarirwa ku rugero rwa 10% by’ubwandu bwose ku Isi, kandi bwamaze kuboneka muri Irlande y’Amajyarugu na Pays de Galles.
Nubwo bitaragaraga ko iyi virusi nshya ifite ibimenyetso bikabije kurusha ibisanzwe, inzobere zivuga ko ishobora kwinjira mu turemangingo byihuse kandi uyifite ashobora kugira uburwayi bwo mu nda, burimo guhitwa, impatwe no kuribwa mu nda.
OMS ivuga ko Covid-19 ikomeje kwihinduranya guhera muri Mutarama na Gicurasi. Ubwoko buriho muri iki gihe bivugwa ko aribwo bwihuta cyane mu gusakara mu bantu.
Kuva muri Mutarama 2025, ubwoko bwa Omicron bwakwirakwiye mu turere twinshi twa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Australie, Thailand, kandi ni bwo bwoko buri ku isonga mu Bushinwa no muri Hong Kong.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!