Amakuru y’iyi virusi yatangiye gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye Kuwa 11 Mutarama 2022 bivuga ko abashakashatsi bo mu kirwa cya Chypre bavumbuye ubwoko bushya bwa Coronavirus ifite utunyangingo turimo utwa Delta na Omicron ndetse ko bayihaye izina rya ‘Deltacron’.
Byakangaranyije Isi ndetse ubu bushakashatsi bwoherejwe mu Kigo mpuzamahanga kigenzura ndetse kikanemeza amakuru kuri Covid-19 cya GISAID kugira ngo harebwe niba ibyavuye mu bushakashatsi ari ukuri.
Zimwe mu nzobere mu bijyanye n’ubuzima zatangaje ko Deltacron ishobora kuba ari iyo gutera abantu ubwoba kuruta uko yaba ari Coronavirus yihinduranyije, mu gihe abandi bavuga ko hashobora kuba harabayeho ikosa mu laboratoire bakavanga ibipimo bya Omicron na Delta.
Umuhanga mu bya virusi, Christine Rouzioux, yabwiye France 24 ko umuntu atahita yemeza ko Deltacron ihari kuko hakenewe ubundi bushakashatsi bwimbitse kuri byo.
Ati “Birashoboka ko virusi ebyiri zishobora kwihuza zigakora virusi imwe, gusa haracyari kare ko umuntu yemeza ko Deltacron ihari. Tugomba kubanza kugenzura ukwihuza kw’izi virusi ubundi tukanareba mu bipimo by’abantu benshi batandukanye tukabona kwemeza ko ihari.”
Umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanga cy’abaganga b’abahanga mu bya virusi, Global Virus Network, Dr.Christian Bréchot, yavuze ko we ntacyo yashingiraho ahakana ibyavuye mu bushakashatsi bwo muri Chypre ariko atanabwemeza.
Ati “Birashoboka cyane ko kwihuza kwa virusi zihinduranyije kwabaho, bisanzwe bibaho muri za virusi yewe by’umwihariko no muri virusi za Corona. Kuko iyo hari virusi ebyiri zihinduranyije ziri gukwirakwira cyane, ibyago by’uko zakwihuza biba byiyongera. Ndetse si ubwa mbere byaba bibayeho.”
Uyu muganga yavuze ko nubwo ibi bisanzwe bibaho umuntu atakwemeza ko virusi ya Deltacron iriho hashingiwe ku bushakashatsi bwakorewe mu gihugu kimwe.
Amakuru ya Deltacron siyo yambere akemanzwe kuko hari andi menshi yagiye avugwa kuri Covid-19 akavuguruzwa n’abahanga mu by’ubuzima ndetse Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, riherutse kubeshyuza ayavugaga ko habonetse virusi ya ’Flurona’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!