00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHUK yishimanye n’abarwayi ku munsi wabahariwe (Amafoto)

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 11 February 2025 saa 10:20
Yasuwe :

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byifatanyije n’abarwayi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku barwayi, bibagenera n’impano zitandakunye.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 11 Gashyantare 2025, ni ku nshuro ya 33 CHUK yari igikoze, aho abayobozi bayo basanga abarwayi aho barwariye, bagasangira na bo ndetse bakabagenera impano.

Mu basuwe harimo Nsanzabaganwa Jean, umaze amezi arindwi arwaje umwana we ubushye. Yashimiye CHUK ku mbaraga ishyira mu bikorwa byo kubitaho, haba mu gutanga ubuvuzi, no kwita ku mibereho y’abarwayi.

Ati “Ndabashimira by’umwihariko ku buvuzi umwana wange yahawe, ikindi mbashimira ni uko nta kibazo cy’inzara twigeze tuhagirira, baratugaburira ku buntu, mfite umuryango nasize mu rugo ariko ntiwigeze uhungabana kuko ntawusaba kungemurira buri munsi.”

Umuyobozi Ushinzwe imibereho myiza muri CHUK, Mukantaganda Bernadette yavuze ko kugira ngo umurwayi yitabweho nk’uko bikwiye hagomba kubaho ubufatanye bw’abamugeraho.

Ati “Iyo mvuze ubufatanye mba mvuze abaganga, abaforomo, abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe n’ubuyobozi bwose. Ntabwo umuganga wenyine ari we utanga umuti ngo umurwayi akire, ahubwo ni ubufatanye bw’abantu bose.”

Umuyobozi muri CHUK ushinzwe serivisi z’ubuvuzi, Dr Martin Nyundo yasabye abarwaye mbere na mbere kugira icyizere, abagaragariza ko ari yo ntambwe ya mbere iganisha ku gukira burundu.

Ati “Iyo utizeye ibikorwa bari kugukorera akenshi ntabwo bifasha. No mu buvuzi busanzwe batwigisha ko icyizere uhaye umuganga cyangwa umuntu ukuvura gifite uruhare runini mu mikirire y’abarwayi.”

Dr Nyundo yavuze ko abarwayi badakwiriye kubura ibyiringiro, ahubwo bagomba kwizera ko abaganga bahari, akemeza ko bafatanyije n’Imana n’abandi bafatanyabikorwa bashobora gukira kandi bagakira neza.

Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abarwayi, washyizweho na Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1992, aho yari afite intumbero yo kugira ngo abantu bongera kugira ubumuntu bwo kwita ku barwayi n’ababaye ubundi bagarurirwe icyizere.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa CHUK, Betty Mbabazi na we yasuye abarwayi batandukanye
Umuyobozi Mukuru Wungirije muri CHUK, Mbabazi Betty, aganiriza abarwariye muri ibi bitaro
Umuyobozi muri CHUK ushinzwe serivisi z’ubuvuzi, Dr Martin Nyundo yasabye abarwaye kugira icyizere cyo gukira
Umuyobozi Ushinzwe imibereho myiza muri CHUK, Mukantaganda Bernadette yavuze ko kugira ngo umurwayi yitabweho nk’uko bikwiye hagomba ubufatanye bw'inzego zitandukanye
Nsanzabaganwa Jean umaze amezi arindwi arwaje umwana we ubushye, yashimiye CHUK ku mbaraga ishyira mu kubitaho
Abaganga bo muri CHUK bifatanyije n'abahavurirwa mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'Abarwayi
Abaganga n'abarwayi bakase umutsima mu buryo bwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku Barwayi
Abaganga na bo bari baje kwifatanya n'abarwayi ku munsi wabo
Abarwayi n'abarwarije muri CHUK bashyikirijwe impano
Abarwayi bo muri CHUK bashyikirijwe ibyo kurya ku munsi wahariwe ku bitaho
CHUK yizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Abarwayi
Impano zahawe abarwariye muri CHUK ku munsi wahariwe kubitaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .