Impamvu byari bikomeye ni uko kubaga umwijima w’umwana, byasabaga ikoranabuhanga rihanitse hirindwa ko yava cyane uwo baramiraga bikarangira apfuye.
Kubaga umwijima ni igikorwa kiba kigoye, haba ku miti ahabwa ndetse no gutakaza amaraso cyane bigahumira ku mirari noneho ku mwana nk’uwo w’ibilo bitandatu uba udafite amaraso menshi.
Bigitangira, umwana yabanje kujyanwa mu bitaro byigenga basanga afite ikibyimba mu nda, umubyeyi we agirwa inama yo kumujyana muri CHUK kuko ari ho bari bafite ibikoresho n’abaganga b’inzobere kurushaho. Yari agifite amezi abiri.
Umwana yajyanywe muri CHUK, asuzumwe basanga afite kanseri y’umwijima, ikibyimba cyaruzuye umwijima wose.
Kuko bene ibyo bibyimba umuntu yavukanye bishobora guhangamurwa n’imiti, bamuhaye imiti ndetse itanga umusaruro ikibyimba gisigara mu gice cy’iburyo cy’umwijima.
Nyuma itsinda ry’abaganga basubiramo amafoto inshuro nyinshi bakora ubusesenguzi buhambaye, bemeza ko nubwo umwijima hafi ya wose wari warafashwe na kanseri, hasigara igice kingana na 30% by’umwijima wose, kitarwaye.
Umuganga uzobereye mu kubaga indwara z’abana muri CHUK wari n’umuganga mukuru ubaga muri icyo gikorwa, Dr Alain Jules Ndibanje, yabwiye IGIHE ko 30% by’umwijima ari igice kinini gituma umwijima ukomeza kuzuza inshingano zawo.
Ubusanzwe akamaro k’umwijima, ni ugusukura amaraso uvanamo uburozi n’ibindi byangiriza umubiri, kubika isukari yo mu mubiri ikayirekura mu gihe ikenewe, gufasha mu igogora n’ibindi.
Dr. Ndibanje ati “Nyuma y’ubusesenguzi butomoye, twafashe twafashe umwanzuro wo kumubaga dufataho igice kinini cyari cyarwaye kanseri birakunda, hasigara igice kingana na 30% by’umwijima wose kitari cyarafashwe kanseri.”
Ni umurimo wari ugoye cyane kuko byakozwe n’abaganga bagera kuri 20 barimo ababaga indwara z’abana, abavura kanseri z’abana, abahanga mu gufata amashusho y’umubiri w’umuntu, abaganga babaga indwara z’abana bo muri Kaminuza ya Michigan bafatanyaga n’Abanyarwanda, abasinziriza (bahuye n’akazi gakomeye kuko guha ikinya umwana muto udafite umwijima byari bigoye) n’abandi.
Kugira ngo umwana adatakaza amaraso cyane byasabye ikoranabuhanga rihambaye. Abaganga bakurikiranye buri muyoboro w’amaraso wo mu mwijima n’indi iyishamikiyeho, harebwa aho inyura, bigakorwa mbere yo kubaga no mu gikorwa nyirizina.
Dr. Ndibanje ati “Hari utwuma dukoresha tugenda dufata buri muyoboro w’amaraso ukwawo ku buryo amaraso adatakara. Tukagenda gake gake. Ni igikorwa cyafashe amasaha agera ku icyenda. Ubu umwana ameze neza yarakangutse ndetse yatangiye no konka turizera ko bizagenda neza.”
Uyu muhanga mu kuvura abana yavuze ko icyo kibazo cy’umwijima ku bana ari cyo gihambaye bahuye na cyo kuko mu busanzwe bahuraga n’ibibazo bito byoroshye gukemura.
Nubwo ari igikorwa gihambaye ndetse gihenze ariko ibyakozwe byose byishyurwa na Mituweli, Dr. Ndibanje akavuga ko n’uruhare rw’abo muri Kaminuza ya Michigan rwafashije cyane.
Ni igikorwa CHUK yakoze mu gihe yari iherutse gukura igiceri mu nda y’umwana w’amezi 18 bikorwa atabazwe, bifatwa nk’igikorwa gihambaye, ndetse no mu minsi ishize inzobere z’abaganga bo muri ibyo bitaro zongereye amaraso umwana wari mu nda, biba ubwa mbere bikozwe mu Rwanda.
Amafoto: CHUK



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!