Ni icyumba cyubatswe n’Umuryango ugizwe n’urubyiruko, Our Past Initiative ku bufatanye na Banki ya Kigali nk’umuterankunga mukuru ndetse na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli, Rubis.
Iki cyumba cyashyizwemo ibikoresho byose umukobwa akenera mu gihe ari imugongo, birimo impapuro z’isuku ndetse n’ibitanda bibiri abana bashobora kwifashisha mu gihe baba bumva batameze neza.
Mu muhango wo gutanga iki cyumba wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022, Umuyobozi mukuru wa Our Past Initiative, Intwari Christian yavuze ko ibikoresho byo kucyubaka ndetse n’ibindi bizakigendaho mu gihe cy’umwaka bizarangira byose hamwe bitwaye miliyoni 30Frw.
Yasobanuye ko impamvu imirimo yo kucyitaho izakomeza ari uko bashaka kucyongerera ubushobozi kikazajya cyakira abagera kuri 600 cyane ko ubu gifite ubushobozi bwo kwakira abana 238 n’abarimu 15.
Ati “Kucyongerera ubushobozi mvuga ni uburyo serivisi zitangwamo, ibikoresho bikenerwa buri munsi ndetse no gushyiraho umukozi uzajya acyitaho, akazajya ahembwa natwe mu gihe cy’amezi atandatu.”
Yavuze ko uyu Muryango ahagarariye uzakomeza kwita kuri iki cyumba mu gihe hagira igikenerwa, yemeza ko bashaka no gutangiza umushinga wazatuma icyo cyumba gikomeza gukora no mu gihe baba badahari.
Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Ngeruka, Uwamukiza Théophile yavuze ko iki cyumba kizabafasha gukemura ibibazo byose byatumaga amasomo y’umwana w’umukobwa atagenda neza dore ko mu gihe yajyaga mu mihango yagombaga guhita ataha mu rugo iwabo.
Ati "Urumva harimo ubwogero, ubwiherero, aho ashobora kuryama mu gihe yumva atameze neza mu gihe ubundi twarambikaga matola hasi byakomeza umwana agataha iwabo. Ubu umwana w’umukobwa tugiye kumubaza imitsindire, ntabwo azongera kutubwira ko yatsinzwe.”
Dushimimana Malayika wiga mu mwaka wa gatandatu akaba anahagarariye abanyeshuri bagenzi be kuri iri shuri, yavuze ko yashimishijwe n’uko iki cyumba cyubatswe ku buryo bugezweho bitandukanye n’icyo bakoreshaga mbere cyari gishaje.
Ati “Imihango yazaga ugahita ujya kureba mwarimu, ukamubwira ikibazo ufite, akakujyana muri cya kindi gishaje, akaguha ibikoresho ugahita utaha. Ntabwo twari twisanzuye kuko twitinyaga bijyanye n’uko hari ubwo n’abandi bana bazaga kuduhengereza, ariko ubu birakemutse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yatangaje ko gahunda yo kubaka icyumba cy’umukobwa basanzwe bayifite mu mihigo.
Imanishimwe yasabye abanyeshuri ndetse n’abarezi kwita kuri iki gikorwa remezo, kugira ngo gihorane isuku ku buryo buhoraho, yizeza ko na bo nk’akarere bazafasha mu buryo bushoboka bwose kugira ngo kizagumane ibikoresho.
Kugeza ubu Umuryango Our Past Initiative ufite abanyamuryango 442 mu Rwanda ndetse n’abandi bagera kuri 300 babarizwa mu bihugu bya Amerika, Canada, u Bushinwa, Malaysia, ukaba ufite intego ko mu kwezi gutaha bazaba bafite n’abandi mu Bufaransa n’u Budage.
Ni Umuryango ufasha mu kwigisha urubyiruko amateka mabi yaranze u Rwanda hibutswa ababyeyi kuganiriza abana babo ibyaranze Igihugu mu bihe byashize, hubakwa ameza ndetse no gukoresha imbaraga z’urubyiruko mu guteza imbere imibereho myiza y’umuryango Nyarwanda.
Amafoto: Shumbusho Djasiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!