00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batinya ko bananirwa gutera akabariro; abagore ntibakozwa ibyo kwifungisha burundu ku bagabo (Video)

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 24 June 2025 saa 12:33
Yasuwe :

Kuboneza urubyaro ni gahunda yashyizweho igamije gutuma abantu babyara abo bashoboye kurera. Bikorwa mu buryo butandukanye burimo gukoresha agapira, inshinge, kwifungisha burundu, hagafungwa umuyoborantanga ku bagore ndetse ni bwo buryo bwonyine bukoreshwa ku bagabo.

Gahunda zo kuboneza urubyaro usanga ari abagore bazitabira cyane kuko bo bafite uburyo bwinshi bakoresha bitari ugufunga umuyoborantanga gusa, ni mu gihe usanga abagabo batitabira cyane kuko baba bavuga ko bashobora gukenera kongera kubyara kandi barifungishije burundu ntibikunde.

Abagabo benshi bafite iyo myumvire gusa hari n’abagore badakozwa ko abagabo babo bajya muri gahunda yo kuboneza urubyaro kubera ko bafite ubwoba bw’uko bashobora kunanirwa gutera akabariro uko bikwiye nyuma yo kwifungisha burundu.

Raporo ya RBC iheruka gusohoka yo muri 2023 igaragaza ko abitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo butandukanye biyongereye ariko umubare munini ari abagore.

Mu mwaka wa 2023, abantu 1.961.388 nibo bagiye muri gahunda yo kuboneza urubyaro, harimo abagabo 4311. Uburyo bwakoreshejwe cyane ni ubw’agapira kuko abagakoresha bageze ku 816.444.

Iyi raporo igaragaza ko mu 2019, abagabo bari barifungishije bageze ku 3.506, bagera ku 3.650 ku 2020, bagera ku 3.817 mu 2021, naho mu 2022 bagera ku 4.229.

Nubwo hari abagore bavuga ko kuba umugabo yakwifungisha burundu ntacyo bitwaye, bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE ntibabikozwa, bavuga ko umugabo yifungishije yananirwa gutera akabariro ubwo icyabajyanye ntikibe kikibaye .

Niyomubyeyi Charlotte yagize ati “Hari igihe umugore ajya kuboneza urubyaro bikamuteza ibibazo bitandukanye birimo kuba yagira ibibazo byo kurwara umugongo udakira, ubwo rero ntekereza ko umugabo na we agiyeyo hari igihe ibyo bibazo yabigira kandi arwaye umugongo ntabwo yakongera gukora akazi nk’uko yagakoraga kandi bakora akazi kavunanye.”

Mugenzi we wahawe izina rya Mutesi kuko atifuje ko amazina ye atangazwa yagaragaje impungenge z’uko umugabo wifungishije atabasha gutera akabariro.

Mutesi yagize ati “Njyewe sinakwemera ko umugabo wanjye yifungisha kuko ntiyakongera gutera akabariro kandi atabikoze twaba tubanye nka musaza wanjye, icyo gihe icyanjyanye ntabwo cyaba kikibaye.”

Nubwo hari abagore bafite izi mpungenge, Umuyobozi ushinzwe kuboneza urubyaro muri RBC, Serucaca Joël, asobanura ko kwifungisha ku mugabo bitamubuza gutera akabariro.

Ati “Uburyo bukorwa hafungwa imiyoborantanga ariko ntibikuraho ko umugabo akorana n’umugore we igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, bikagenda neza.”

“Ntabwo tubaga, icyo dukora dukata akantu gato, tugaca umuyoborantanga kandi ako kanya iyo bamaze kubikora umugabo afata inzira agataha iwe, ariko tumugira inama byibuze yo kubikora hashize iminsi irindwi.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .