Autisme ni imihindagurikire idindiza imikurire n’imikorere y’ubwonko n’imyakura by’umuntu bikamuviramo ubumuga bwo mu mutwe, ku buryo uyifite bimugiraho ingaruka zirimo kugira imyitwarire idasanzwe ndetse agakora ibinyuranye n’iby’abandi kuko aba atumva impamvu yabyo.
Uyifite akenshi arangwa n’ibirimo kurobanura cyane ibyo arya, kugorwa no kugenzura amarangamutima ye, kuba yananirwa kumenya uko yitwara mu bandi n’ibindi.
Abahanga bagaragaza ko ‘autisme’ atari uburwayi, ahubwo ko imikorere y’ubwonko bw’uyifite ituma agira imyitwarire idasanzwe itandukanye n’iy’abandi ndetse agakora ibinyuranye kuko aba atumva impamvu yabyo.
Ku wa 2 Mata 2026 hazizihizwa Umunsi Ngarukamwaka w’Ubukangurambaga kuri Autisme n’u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bizawizihiza.
Ni umunsi usanze mu Rwanda hari ibigo byigisha abana bafite iiki kibazo ariko bakaigira hamwe n’abandi batagifite.
Gusa n’umuryango Autisme Rwanda uherereye mu Mujyi wa Kigali wihariye kuba wita kuri abo bana bonyine.
Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Autisme Rwanda, Kamagaju Rosine Duquesine yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gushinga uwo muryango cyaje nyuma y’amahugurwa yatangaga mu Rwanda ayaha abantu bakora mu bigo byita ku bafite ubumuga.
Ibyo byatumye abona ko Autisme itazwi noneho abyigaho mu 2014 yiyemeza gushinga umuryango ngo ugire uruhare mu gukora ubukangurambaga kuri iyo ndwara ariko unatange umusanzu wo kwita ku bana bayifite by’umwihariko kuko mu Rwanda nta wundi wari uhari.
Ni umuryango watangiye abantu benshi harimo n’ababyeyi bafite abo bana batabyumva ndetse bijyanye n’ubushobozi buke, watangiye wita ku bana batandatu gusa.
Ati “Abantu ntibabyumvaga n’abageragezaga baravuga bati ‘ibyo bintu ntabwo biba mu Rwanda ni ibyo mu bihugu biteye imbere.”
Yavuze ko ababyeyi bagiye babyumva buhoro buhoro ku buryo ubu hari aho ubukangurambaga bugeze.
Ati “Ubu nk’abantu b’i Kigali navuga ko bamaze kumenya Autisme ndetse no mu ntara ubu barahari kuko hari abantu dufasha barimo abaturuka yo.”
Yakomeje agaragaza ko uwo muryango icyo ukora atari ugukosora icyo kibazo ahubwo ari ugufasha umwana ufite Autisme mu buryo bw’amasomo kuko habarizwa abarimu babugenewe babafasha kubigisha.
Abo bana muri Autisme Rwanda bahamara ibihe bitandukanye kuko hari abamara amezi make bagafashwa bakaba bagera ku rwego rwo kwigana n’abandi mu ishuri bakagenda ariko abo bibaye ngombwa bakagenerwa umwarimu wihariye ukomeza kubafashiriza aho bagiye kwiga.
Ni mu gihe abandi bashobora kumara imyaka runaka bakazahava bakomereza mu mashuri asanzwe bamaze kugira ubushobozi bwo kwigana n’abandi ku buryo bashobora gukora ikizamimi cya Leta bamwe bakagitsinda.
Kuri ubu icyo kigo gifasha abana barenga 70 ndetse ubu cyagiye kibona abafatanyabikorwa bagitera inkunga barimo na Leta bigatuma amafaranga ababyeyi basabwa ngo abana bitabweho aba make ugereranyije n’ikiguzi cy’izo serivisi.
Abarimu babitaho ni abasanzwe barize uburezi bongerwa amahugurwa ku kwita ku bafite Autisme by’umwihariko.
Kamagaju kandi agaragaza ko bafite gahunda yo kwaguka bakagira n’amashami mu ntara mu rwego rwo kugera ku bana benshi bafite ikibazo cya Autisme mu gihe kiri imbere.
Autisme Rwanda igaragaza ko kuva yashingwa hamaze guca abana barenga 300 mu buryo bw’amasomo kandi bagendera ku nteganyanyigisho ya Leta ariko mu buryo bworohereza abo bana kwiga.
Kamagaju yishimira ko ubu hari n’abantu bakuru bari basanganywe ibimenyetso bya Autisme ariko iri ku rwego ruto batabizi ariko kubera ubukangurambaga babasha kumenya amakuru barisuzumisha bamenya uko bitwara.
Yibukije ababyeyi kutarangarana abana mu gihe bagaragaza ibimenyetso byihariye.
Ati “Usanga hari abababwira bati ‘abana b’abahungu batinda kuvuga’ cyangwa ngo mu muryango wanyu muvuga mutinze kandi umwana wenda akeneye gufashwa ku buryo ikibazo afite cyakemurwa hakiri kare. Turasaba kutabarangarana mu gihe babona hari ikidasanzwe bagaragaza.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!