Batangaje ko hagaragaye akanyabuzima gato kameze nk’umunyorogoto gafite imiterere nk’iy’umugozi, gafite uburebure bwa sentimetero umunani ku gice cy’imbere cy’ubwonko bw’umugore wari urwariye muri bitaro bya Canberra ubwo yari ari kubagwa.
Mbere yo kubagwa, uyu mugore ngo yagaragazaga ibimenyetso binyuranye birimo kubabara mu nda, inkorora no gututubikana mu masaha y’ijoro byatumaga agira ibyago byo kwibagirwa cyane ndetse n’agahinda gakabije.
Abaganga batangaje ko uyu munyorogoto ushobora kuba wari umaze hafi amezi abiri ku bwonko bw’uyu mugore, ibyo bamwe mu bashakashatsi bahise bagaragaza nk’akaga gakomeye k’ihererekanywa ry’indwara hagati y’abantu n’inyamanswa.
Umuganga w’indwara zandura mu bitaro bya Canberra, Sanjaya Senanayake, yagize ati “Abantu bose [mu cyumba cy’ibagiro] baguye mu kantu ubwo umuganga wabagaga yafataga agakoresho agakurura akantu yari abonye ku bwonko, bagiye kubona babona ni umunyorogoto ibintu byari bitangaje cyane bitigeze bibaho ha mbere.”
Abahanga bavuga ko bishoboka ko uyu munyorogoto winjiye uyu mugore mugore ubwo yari ari gusoroma ubwoko runaka bw’ibyatsi byo guteka iyi minyorogoto ikunze kugaragaramo iruhande rw’ikiyaga hafi y’aho atuye.
Kuri ubu amakuru avuga ko uyu mugore yabazwe neza ndetse ubu akaba ari gukira ndetse abaganga be bakaba bari kumukurikiranira hafi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!