Izi doze zaje ziherekejwe n’inshinge 1.350.000 zizakoreshwa mu gutera abantu inkingo za Covid-19, ibintu byakozwe mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu mu kurwanya iki cyorezo mu Rwanda.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H Vrooman yavuze ko uku gutanga inkingo ari kimwe mu byerekana umubano mwiza w’ibihugu byombi, kandi ko bigikomeje.
Ati “Amerika imaze guha u Rwanda dose hafi miliyoni ebyiri z’inkingo za Covid-19 ndetse hari izindi miliyoni zizaza mu Ukuboza binyuze muri gahunda ya Covax.”
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa hafi miliyoni esheshatu z’abaturage bahawe dose ya mbere n’abandi barenga miliyoni 3,4 bahawe dose ebyiri z’urukingo rwa Coronavirus, ndetse biteganyijwe ko umwaka wa 2021 uzarangira hamaze gukingirwa 30% by’abaturage bose bemerewe guhabwa inkingo.
Amerika ni kimwe mu bihugu bikomeje gutanga umusanzu mu gufasha u Rwanda kugera kuri iyi ntego, aho inkingo hafi miliyoni ebyiri zimaze gutangwa zakingira 13% by’abaturage, ndetse ubufasha bwose cyatanze muri gahunda yo kurwanya iki cyorezo mu Rwanda bufite agaciro ka miliyari 28 Frw.
Iki gihugu kandi kimaze gutanga impano ya doze z’inkingo zirenga miliyoni 240 mu bihugu birenga 100, aho miliyoni 65 muri zo zoherejwe mu bihugu bya Afurika biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!