00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayirwaye barenga ibihumbi 650: RBC ihangayikishijwe n’ubwiyongere bwa malaria

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 23 April 2025 saa 07:12
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko hari kugaragara ubwiyongere budasanzwe bwa malaria hirya no hino mu gihugu, aho abayirwaye mu 2024/2025 ari 657 365 bavuye kuri 613 415 mu 2023/2024.

Mu mezi yiganjemo imvura nibwo malaria ikunda kwibasira abantu cyane, ariko imibare igaragaza ko mu myaka yashize yari yaragabanyutse.

RBC igaragaza ko umwaka mubi wabayeho ku Rwanda mu bijyanye na malaria ari uwa 2016/17 wagaragayemo abarwayi miliyoni eshanu, barimo abarwaye malaria y’igikatu ibihumbi 18.

Raporo ya RBC igaragaza ko mu 2023/2024 abarwaye malaria bageraga kuri 613 415, ariko uyu mwaka ikaba yarazamutse. Kuva mu 2024 kugeza muri Gashyantare 2025, abamaze kuyirwara bagera kuri 657 365, ibi bikagaragaza ubwiyongere buri hejuru mu kugira ubwandu bushya bwayo.

Umujyi wa Kigali niwo uza imbere mu kugira ubwandu bwinshi bwa malaria, aho mu turere dutanu tuza imbere mu Rwanda, dutatu ari utwo muri uyu mujyi.

Akarere ka Gasabo niko ka mbere mu Rwanda mu kugaragaramo malaria nyinshi, aka Kicukiro kaza ku mwanya wa kabiri n’abarenga ibihumbi 10, Bugesera ku mwanya wa gatatu n’abagera kuri 6386. Ku mwanya wa kane hari Gisagara n’abayirwaye 6,145 na Nyarugenge ifite abarenga 5000.

Hagaragajwe ko bimwe mu bituma malaria yiyongera muri iyi minsi ari uko imibu y’ingore iyitera yahinduye uburyo bwo kwihisha ndetse n’umuti usanzweho harimo abantu utakivura no kutivuza hakiri kare ku wagaragayeho ibimenyetso byayo.

Umukozi wa RBC ushinzwe ubwirinzi mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Epaphrodite Habanabakize yasabye abaturage kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda zirimo gusiba ubwororokero bw’imibu ndetse no gukuraho ubwihisho bwayo.

Yavuze ko abantu bakwiye kujya bihutira kujya kwa muganga mu gihe bagaragaje ibimenyetso.

Ati “Icyo tubasaba ni uguhindura imyumvire mukumva ko dufite ikibazo kandi mugomba kwivuza kare, mukitabira kujya ku bajyanama b’ubuzima, politiki ya leta ishaka ko 70% y’abarwaye malaria bavurwa na bo kuko nibyo bidufasha kwivuza hakiri kare.”

Yasabye abaturage kumva ko abajyanama b’ubuzima bashoboye kuvura malaria, kuko by’umwihariko Umujyi wa Kigali, abawutuye batitabira cyane kubagana ari nayo mpamvu ishobora kuba itera kuba hagaragara malaria nyinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .