Ibi yabitangaje ku wa 27 Werurwe 2026, mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zo mu kanwa wabereye mu Karere ka Gasabo muri G.S Bumbogo.
Yagize ati “Uburwayi cyane cyane gucukuka kw’amenyo bwaragabanutse buva kuri 45% bugera kuri 16%, mu gihe abagiraga uburibwe buturuka ku isuku nke bavuye kuri 44% bagera kuri 7% kandi twifuza ko isuku yo mu kanwa yaba umuco mu bigo by’amashuri.”
Umuyobozi w’urugaga rw’abaganga bavura amenyo n’idwara zo mu kanwa, Niyibizi Fabrice, yavuze benshi mu barwayi bakira biganjemo abana bafite kuva ku myaka itatu, bafite amenyo yashiririye bitewe n’isuku nke, agaragaza ko nyuma y’uko ubu bukangurambaga butangijwe bigenda bitanga umusaruro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko zimwe muri gahunda zashyizweho zo kugaburira abana ku ishuri, zigomba kujyana n’isuku y’abanyeshuri cyane cyane iyo mu kanwa kugira ngo hakumirwe indwara zituruka ku isuku nke.
Yagize ati “Kuri ubu musigaye mufatira amafunguro ku mashuri, ibyo rero ntibigasigane n’isuku. Mu gihe mumaze kurya, mujye musukura amenyo kugira ngo bibarinde indwara.”
Imibare ya RBC igaragaza ko uburwayi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa, biri mu bituma abantu bajya kwa muganga. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2021, bwerekanye ko Abanyarwanda 57% bativuza amenyo mu gihe 11% ari bo bivuje indwara zo mu kanwa mu mwaka umwe gusa.
Abantu 92,8% bivuje bitewe no kubabara amenyo cyangwa ishinya, naho 1% ni bo bisuzumishije bagamije kwirinda uburwayi bwo mu kanwa.
Ubuvuzi bw’amenyo mu Rwanda bumaze gutera imbere, ariko imyumvire y’abaturage iracyari hasi kuko abenshi bibuka kwivuza ari uko ikibazo cyarenze urugero, kandi hari ababona kwivuza amenyo nk’ikimenyetso cy’ubwibone n’ubukire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!