Ku Isi hose muri rusange hari indwara 21 zititaweho aho ziganje ahantu hashyuha cyane cyangwa se Munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Mu Rwanda ntabwo izi ndwara zose zihari, hari izarandutse ariko hari n’izindi zikiharangwa aho abarenga 41% bazirwaye.
Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwakozwe mu 2024, buvuga ko abarenga 41% barwaye inzoka zo mu nda ndetse n’indwara zititaweho.
Inzoka zo mu nda ziganje cyane mu bakuru nk’uko ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 bubigaragaza aho muri 38,7% bari bazirwaye, 46,1% muri bo ari abantu bakuru.
Zimwe mu ndwara zititaweho zikirangwa mu Rwanda ni Belarizioze yibasira abantu baturiye ibishanga, ibidendezi cyangwa se ibidamu.
Tenia na yo ni indi ndwara ititaweho iri mu Rwanda, ituruka ku ngurube ndetse ishobora gutera igicuri.
Ubumara bw’inzoka, ibisazi by’imbwa, amavunja, imidido n’uruheri bakunze kwita shishikara na byo biri mu ndwara zititaweho zikirangwa mu Rwanda. Izi ndwara iyo uzifite yivuje ku gihe arakira.
Kugeza ubu mu Rwanda, abarwaye imidido bagera ku 6000. Abarumwa n’inzoka zifite ubumara barenga 2000 biganje mu Burasirazuba. Abarenga 1000 barumwa n’imbwa bishobora kubaviramo kurwara ibisazi byazo mu gihe barumwe n’imbwa zibifite.
Abarumwe n’imbwa basabwa kutarenza amasaha 72 batarajya kwa muganga ngo bahabwe urukingo rw’ibisazi by’imbwa, abantu bafite imbwa kandi na bo basabwa kuzikingiza kugira ngo bazirinde ibisazi byazo.
Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kurandura burundu indwara zititaweho uko bikwiye mu 2030 nk’uko yabyiyemeje mu 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!