00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri n’abakozi ba ILPD batanze amaraso

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 29 June 2026 saa 07:41
Yasuwe :

Abanyeshuri n’abakozi b’Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) batanze amaraso yo gutabara indembe.

Ni igikorwa bakoze ku wa 25 Kanama 2026. Abatanze amaraso bahamya ko ari ingenzi cyane kuko bitabara ubuzima bw’abantu kandi bibabaza kurwaza umuntu akabura amaraso.

Mu batanze amaraso harimo abanyeshuri b’abanyamahanga bavuga ko mu bihugu byabo hari imbogamizi zo kuba umubare w’abatanga amaraso ku bushake ukiri hasi.

RBC yagaragaje ko mu 2024 hatanzwe udushashi tw’amaraso 84.383. Amaraso yo mu bwoko bwa O+ yatanzwe ni udushashi 40.291, aya O- hatanzwe 3431, amaraso ya A+ yatanzwe yanganaga n’udushashi 20.007 mu gihe amaraso ya A- yatanzwe yanganaga n’udushashi 1124.

Udushashi tw’amaraso ya B+ twatanzwe tungana 15.137 mu gihe aya B- yanganaga n’udushashi 831 na ho aya AB+ yanganaga n’udushashi 3.393, mu gihe hatanzwe aya AB- angana n’udushashi 169.

Amaraso yose yatanzwe n’abaturage 58.688, barimo abagore 16.366 bangana na 27,89% mu gihe abagabo ari 42.322 bangana na 72,11%.

Ibi bigaragaza ko Abanyarwanda basigaye basobanukiwe cyane akamaro ko gutanga amaraso, ari nako bimeze ku banyeshuri n’abakozi bo muri ILPD.

Muhwezi Ivan wo muri Uganda wari utanze amaraso ku nshuro ya kane, yavuze ko abikora kuko azi ko hari ubuzima bw’abantu yatabara, anavuga ko mu gihugu cye ho bigoye ko abantu bayatanga mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Dufite abantu benshi mu bitaro bafite ibibazo byo kubura amaraso, ni ibintu byagera ku muntu wese kuko ushobora kugira umuntu wo mu muryango wawe, inshuti yawe yagize icyo kibazo. Muri Uganda umubare w’abatanga amaraso uracyari muto cyane, kwa muganga abantu bahura n’ibibazo byo kubura amaraso ni benshi cyane."

Muhwezi yakomeje avuga ko yakunze uburyo mu Rwanda batangamo amaraso, avuga ko ari ibintu byihuta kandi biba byateguwe neza.

Mutoniwase Rosine watanze amaraso bwa mbere, yavuze ko yahisemo kubikora kubera ko hari abantu azi bigeze kuyakenera. Yasabye ko abantu baba bafite ubwoba bwo kuyatanga bakwiriye gukorerwa ubukangurambaga kugira ngo bamenye ko ntacyo bihungabanya ku muntu iyo atanze amaraso.

Ati “Nta bantu bo mu muryango wanjye bigeze bagira ikibazo cyo kubura amaraso ariko hari abo nzi bigeze kukigira, natanze amaraso kuko nzi ko hari abantu baba bayakeneye. Abantu bagira ubwoba bwo kuyatanga mbona ari imbogamizi ihari, ariko nta mpamvu yo kubugira kuko nta kibazo biteza.”

Ubuyobozi bwa ILPD buvuga ko ingingo ya 21 y’Itegeko Nshinga iteganya ko “Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kugira ubuzima bwiza", ariko na none ko ari inshingano za buri muturage zo kwitabira ibikorwa bigamije ubuzima bwiza, harimo no gufasha inzego zo kwa muganga kubona amaraso mazima ahagije yo kugoboka abayekeneye.

Buvuga ko ubuzima bwiza ku muntu ukeneye guhabwa cyangwa kongererwa amaraso bivuze kubona ubwoko bw’amaraso akaneye, hafi kandi vuba, bisaba ko hagira abaturage bitanga kugira ngo abakeneye ayo maraso bayabone. Busobanura ko ILPD ifite abanyeshuli ndetse n’abakozi benshi bakiri bato kandi bafite ubuzima bwiza ku buryo amaraso batanga yagirira akamaro inzego zo kwa muganga ziba ziyakeneye.

Igikorwa cyo gutanga amaraso muri ILPD ni ubwa mbere cyari kibaye ariko hari gahunda yo gukomeza kujya bayatanga.

Abatanga amaraso babanza gusuzumwa niba bafite amaraso ahagije
Abatanga amaraso baba bagamije gufasha indembe
Muri gashashi kaba kangana na mililitiro 450
Ni ubwa mbere ILPD yari iteguye igikorwa cyo gutanga amaraso, ariko yavuze ko izakomeza kubikora
Umutoniwase Rosine yatanze amaraso ku nshuro ya mbere, asaba ababitinya ko na bo bayatanga kuko nta kibazo kirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages