00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 8% barwaye umuvuduko w’amaraso bivurisha imiti gakondo

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 15 August 2024 saa 07:58
Yasuwe :

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko 52.1% by’Abanyarwanda, batigeze bipimisha umuvuduko w’amaraso mu gihe mu bayipimishishe 26.2% ari bo basanze bafata imiti itangwa na muganga.

Iyi raporo yakozwe n’ishami rya RBC Rishinzwe kwita ku ndwara zitandura (NCDs), igaragaza ko 11.4% mu bupimishije bagiye mu buvuzi gakondo, mu gihe 8.6% muri bo basanze bafata imiti gakondo.

Umuvuduko w’amaraso ni igihe umutima wohereza amaraso mu mubiri ugakoresha imbaraga nyinshi zidasanzwe kubera ko imijyana y’amaraso idashobora kwaguka ku gipimo gisanzwe bikaba bituma umutima ushobora kunanirwa n’iyo mitsi ikaba ishobora kunanirwa.

Hagati ya 85% na 90% ni umuvuduko w’amaraso wizana umuntu ntamenye icyabiteye, kuva kuri 15% kumanura ni impamvu zishobora kumenyekana zirimo indwara z’impyiko, izo umuntu avukana, ibibyimba biri mu nda bishobora gutanga umusemburo mu maraso bigatuma umuvuduko uzamuka.

Hari kandi indwara z’imisemburo nk’umwingo, aha ngaha iyo izo ndwara zivuwe umuntu ashobora gukira uwo muvuduko w’amaraso. Diyabete na yo ishobora kuzamura umuvuduko w’amaraso.

Indwara y’umuvuduko w’amaraso iterwa no kurya umunyu mwinshi ndetse n’isukari nyinshi.

Nk’uko byagaragajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu 2022 ku Isi yose abantu basanganywe umuvuduko w’amaraso bangana na 26% ni mu gihe abagera kuri 46% baba batazi ko bayifite, 21% mu bayifite bafata imiti indwara yaramaze kugera ku gipimo cyo hejuru.

Indwara y’umuvuduko w’amaraso iza ku isonga mu kwica abantu benshi ku Isi, si ibyo gusa kuko ari n’isoko y’izindi ndwara zikomeye zirimo Stroke.

Kuyirinda birashoboka mu gihe wirinze umubyibuho ukabije ukirinda kurya umunyu mwinshi, kunywa inzoga nyinshi ndetse ugakora siporo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .