00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 6.000 bagiye kubagwa ishaza babifashijwemo n’Ingabo na Polisi

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 11 May 2026 saa 08:01
Yasuwe :

Abanyarwanda bo mu turere twose tw’igihugu bagera kuri 90.000 bafite ibibazo by’amaso bagiye gusuzumwa, mu gihe abandi 6.000 bazabagwa indwara y’ishaza, binyuze mu gikorwa cy’inzego z’umutekano zirimo Ingabo z’Igihugu na Polisi y’u Rwanda.

Ni igikorwa ngarukamwaka cyo kwegera abaturage bakabafasha mu bikorwa bitadukanye by’iterambere birimo kubakira abatishoboye, kubaka ibiraro no gusana Imihanda. Hari kandi kubavura indwara zitandukanye z’amaso.

Ibyo bikorwa bimaze amezi abiri biri kuba, ariko serivisi yo kubaga ishaza yatangiye kuri uyu wa 10 Gicurasi 2026 mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Rulindo ku Bitaro bya Gisirikare bya Kinihira. Aha hazabagirwa abarwayi 69.

Serivisi yo kubaga ishaza izakorwa n’inzobere mu kubaga amaso mu Ngabo z’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu, The Fred Hollows Foundation usanzwe uvura indwara z’amaso, hibandwa ku bantu bari hejuru y’imyaka 50, bikorwe nta kiguzi.

Umugaba mukuru wungirije ushinzwe serivisi z’ubuvuzi mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Dr. Nkurikiye John, yavuze ko mu bikorwa byose bakora icyo kubaga ishaza ari cyo cyoroshye gukemura mu gihe habonetse ubushobozi.

Yavuze ko ubusanzwe kubaga ishaza bishobora gutwara 1.5 Frw kuri buri muntu ariko babikora nta kiguzi.

Ati “Ntabwo igikorwa cyo kubaga ishaza ari cyo twibandaho kurusha ibindi, ariko ibi by’amaso ni uko twashoboye kubona ubushobozi butwemerera gukora muri buri karere, niyo mpamvu twagitandukanyije n’ibindi ariko si uko ari cyo kibazo kiruta ibindi, ahubwo ni ikibazo cyoroshye gukemura iyo tubonye ubushobozi.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yavuze ko mu Rwanda hari ikibazo cy’uburwayi bw’amaso bwibasira abantu bakuze, ahanini bitewe n’uko barwara bagatinda kwivuza cyangwa se bakivuza nabi.

Ati “Abantu bari hejuri y’imyaka 50 ni bo bakunze kwibasirwa n’ikibazo cy’uburwayi bw’amaso, uramutse urebye ibyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, riteganya ni uko abantu bane kuri miliyoni bagomba kuba babona iyo serivisi y’ubuvuzi bw’amaso mu gihe twebwe turi kuri 2,5. Ibyo biterwa n’uko twavuye kure ariko hari ibiri gukorwa aho ubu hari ibigo by’ubuzima bivura amaso birenga 500, tukaba dufite n’abaforomo babihuguriwe ariko dufite n’abaganga binzobere 30.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko muri iyi ntara hagaragaye ikibazo cy’abaturage bangaga kujya kwa muganga kwivuza kandi bafite ibibazo by’amaso bamwe muri bo batinya ko ikiguzi cyaba kiri hejuru cyane.

Ati “Twabonye ko hari abantu benshi bafite ibibazo ariko batajyaga batinyuka ngo bajye ku bitaro kwivuza, abenshi batinyaga ko ubuvuzi bwaba buhenze kumva ko rero Ingabo na Polisi bari kudufasha kugira ngo izo serivisi zitangirwe ubuntu ni ikintu cyadufashije mu bukangurambaga.”

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko ibibazo by’umwanda biri mu bikurura kurwara indwara z’amaso ndetse no kunywa inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, kuko ziganisha ku buhumyi.

Kugeza ubu mu Rwanda abangana na 56% batabona biterwa n’ishaza kandi ni uburwayi bwavurwa bugakira binyuze mu kuribaga, igikorwa gitwara iminota 15.

Biteganyijwe ko muri buri karere abantu 200 ari bo bazabagwa ishaza. Ubwo muri 2025 hatagwaga serivisi zo kubaga ishaza bikozwe n’Ingazo z’igihugu habazwe abantu 3.400 mu gihugu hose.

serivisi yo kubaga ishaza yibanda ku bakuze
Abayobozi batemberejwe mu bitaro ahari hagiye gutangirwa serivisi zo kubaga ishaza
Ingabo z'igihugu na Polisi y'u Rwanda bifatanya muri gahunda yo kwegera abaturage, bakabafasha mu bikorwa bitandukanye birimo iby'iterambere n'ubuvuzi
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko inzoga zitujuje ubuziranenge ziri mu bitera ikibazo cyo guhuma
Umuyobozi Mukuru wa The Fred Hollows Foundation mu Rwanda, Kananura Tiva, yavuze ko mu bituma indwara yo kutabona itera inkeke ari uko abaturage nta makuru ahagije y'ubuvuzi bwayo bafite
Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe serivisi z’ubuvuzi mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Dr. Nkurikiye John, yavuze ko serivisi yo kubaga ishaza bayitanga ku buntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages