Abantu miliyoni 41 bashobora kuzaba barwaye diabète muri Afurika mu 2045

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Mu bibazo biteye inkeke byagaragajwe mu nama mpuzamahanga y’abahanga mu by’imiti iteraniye i Kigali, ku ikubitiro harimo ikibazo cy’indwara ya diabète mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Muri Afurika ubu abafite indwara ya diabète ni miliyoni zirenga 16 mu gihe ku isi ari miliyoni 500 habazwe ubwoko bubiri bwayo.

Yifashishije imibare y’ihuriro mpuzamahanga ry’imiryango irwanya diabète (IDF) impuguke mu by’ubuzima akaba n’umwarimu muri kaminuza zitandukanye muri Cameroon, Dr. Jean Claude Mbanya yagaragaje ko igiteye inkeke kurusaho ari uburyo imibare y’abo yibasira igenda yiyongera mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Iyo mibare ya IDF yerekana ko ku Isi mu bakuze bari hagati y’imyaka 20 na 79 y’amavuko, byavuye kuri miliyoni 151 mu mwaka wa 2000 bagera kuri miliyoni 425 mu 2017. Byitezwe ko mu 2015 bazagera kuri miliyoni 629.

Bigera kuri Afurika bikaba ikibazo gikomeye kuko abantu bane muri batanu barwaye diabète bari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere kandi bari mu myaka yo gukora.

Dr. Mbanya ati “Indwara ya diabète ntabwo ari iy’abakire, bane muri batanu ni abantu bakennye.”

Afurika niyo ifite umubare munini w’abarwaye diabète batayivuje kuko muri batatu, babiri baba batarayivuje.

Abahanga mu by’imiti bavuga ko bagomba kugira uruhare mu kwigisha abanyafurika kwirinda, kwivuza no kwipimisha diabète mu buryo bwose bushoboka.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanga mu by’imiti b’Abanyafurika batuye mu Bufaransa, (APAF) Patrice Tagne, ati “Ni ubujyanama bufata igihe no kuganira, ukamubaza [umurwayi]. Niba aje gufata imiti ushohora kumubaza, ukamugira inama uti ese waba uherutse kwipimisha ingano y’isukari mu maraso? Ukamugira inama y’icyo gukora."

Ubushobozi bwo kwivuza nabwo ngo ni ikibazo gikomeye kuko abantu 26,9% ntibabasha kwibonera imiti, ibyo bituma abarwayi bagera kuri 70% nta muti n’umwe bakoresha wabafasha, nabyo bituma abantu batatu muri bane bari munsi y’imyaka 60 y’amavuko bicwa nayo nta kirengera.

Abantu bagiriwe inama yo kwirinda. Muri rusange inama ya mbere ni ukwipimisha, ubundi abantu bakubahiriza inama bahabwa n’abanganga ku mikereshereze y’isukari n’imirire muri rusange, gukora siporo nko kugenda n’amaguru, kureka itabi no kunywa amazi.

Dr. Mbanya ati "Numvise ko kabiri mu kwezi nta modoka igenda i Kigali, muba mugenda n’amaguru, iyo ni intambwe nziza. ariko abantu bagerageza gukora siporo cyangwa nibura kugenda n’amaguru nibura kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru."

Kugeza ubu Ethiopia niyo ifite abaturage benshi barwaye diabète kuko bagera kuri 2,567.9 igakurikirwa na Afurika y’Epfo ifite 1,826.1 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni 1,706.7 Nigeria 1,702.9 na Tanzania ifite ibihumbi 897.

Abantu 45.1% bari hagati y’imyaka 20 na 79 bari mu bihugu bya Gabon, Réunion, Seychelles, Djibouti, Comores, Sudan y’Epfo na Guinee Equatorial.

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyerekana ko mu Rwanda hari abarwayi ba diabète bagera ku 187,280.

Muri Afurika ubu abafite indwara ya Diyabete ni miliyoni zirenga 16 mu gihe ku isi ari miliyoni 500 habazwe ubwoko bubiri bwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza