Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy’inkuru z’ubuvuzi bw’abana,J ama Pediatrics buvuga ko iri gwingira ribaho mu gihe nta kindi cyariteye nk’imirire mibi n’indwara ndetse rikaba rigera no ku bana baturuka mu miryango yifashije.
Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bana ibihumbi 950 bo mu bihugu 59 biganjemo abo mu bice biri ku butumburuke burenga metero 1500.
Muri ubu bushakashatsi bwasohotse mu cyumweru gishize harimo ingingo igaragaza ko abana bavukira ahantu hari ubutumburuke bwo hejuru bavuka ari bagufi kandi na nyuma bagakura gake gake.
Zimwe mu mpamvu zitera ibi ngo ni uko ahantu hari ku butumburuke bwo hejuru haba umwuka wo guhumeka muke.
Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi , Kalle Hirvonen mu gusobanura aho ubutumburuke buhurira n’imikurire y’umwana yagize ati “Abagore batwite batuye ahantu hari ku butumburuke bwo hejuru bagira ikibazo cyo kugerwaho n’umwuka muke wo guhumeka, ibintu bigira ingaruka ku mikurire y’umwana uri mu nda.”
Hirvonen akomeza avuga ko na nyuma yo kuvuka abana bo mu misozi bakomeza kugira imikurire mibi.
Ati “Nyuma yo kuvuka, imbonerahamwe y’imikurire y’abana baba ahantu hari ku butumburuke bwa metero 1500 cyangwa hejuru yabwo ikomeza kuguma hasi, ibintu bituma badashobora gufata abo bangana bavukiye ahantu hari ku butumburuke buri munsi ya metero 1500.”
Kugeza ubu ku Isi habarurwa abantu barenga miliyoni 800 baba mu duce turi ku butumburuke bwa metero 1500 uvuye ku gipimo cy’inyanjya, 2/3 byabo ni abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara na Aziya.
Uretse ibi bice hari n’Imijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iri kuri ubu butumburuke yiganjemo iyo muri Arizona; Las Vegas, New Mexico, California na Colorado.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!