00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abamotari bashobora gusabwa kugendana Alcohol bahanaguza muri Casque mu gukumira Coronavirus mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 March 2020 saa 05:38
Yasuwe :

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri Moto, bashobora gusabwa kuzajya bitwaza alcohol yo kuzajya bahanaguza mu ngofero zambarwa n’abazigendaho (Casque) mu gukumira microbes zishobora gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus n’izindi ndwara zikwirakwiza n’umwanda.

Coronavirus yatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, abantu barenga ibihumbi 100 bamaze kuyandura mu bihugu birenga 80 mu gihe abarenga 3500 ari bo imaze guhitana.

Nubwo iyi virus itaragaragara mu Rwanda, rukomeje gufata ingamba zikomeye mu guhashya iki cyorezo, aho rusaba buri muturarwanda kubahiriza amabwiriza agamije kwirinda ko cyagera mu gihugu.

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kivuga ku cyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana abatuye Isi no gukwirakwira ku muvuduko udasanzwe n’ingamba zo kugikumira, hagarutswe ku buryo abamotari bashobora kwifashisha mu gukumira iki cyorezo.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubugenzuzi bw’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Semwaga Angello, yavuze ko ahantu henshi hahurira abantu yaba kuri hotel, ku maguriro, utubari n’ahandi hashyizwe ibikoresho abantu bifashisha bakaraba intoki ariko ikibazo gisigaye ku binyabiziga bitwara abagenzi nk’imodoka rusange na moto.

Uyu muyobozi yavuze ko ku modoka rusange hari abatanze igitekerezo ko hashyirwa umuti wo gukaraba intoki bigakunda ariko kuri moto bikiri ikibazo.

Ati “Hari nk’ikintu batubwiye gisaba kugira ngo twese tugiterekerezeho. Twumvaga muri bisi hari uburyo abantu babikora ariko kuri moto na casque bakatubwira bati umumotari atwaye umuntu, akuyemo casque undi araje arayimuhaye. Nabyo tugomba gutekereza uko tugomba kubigenza.”

Ni imbogamizi ikomeye kuko iyi virusi bivugwa ko umuntu ashobora kuyanduza mugenzi we uri muri metero imwe binyuze mu matembabuzi kandi casque imwe ikaba yambarwa n’abagenzi benshi ku munsi umwe.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko ikibazo cy’abamotari koko giteye inkeke kandi by’umwihariko abanyamahanga bari mu batega moto cyane.

Ati “Icyo kintu gihise kintera impungenge cyane ahubwo ntidukwiye no gutinda [Kugishakira igisubizo] ariko hari umuti woroshye.”

“Nigeze kuvuga ngo kwica iyi virusi biroroshye kuko ushyiraho isabune isanzwe, Alcohol iyi badusiga twiyogoshyesha ipfa kuba ifite dogere nibura 70 [z’ubukana]..Ni ukureba ukuntu abamotari, bafite iyo Alcohol, gufata agatambaro bagacisha muri casque mbere yo kuyiha umugenzi ni ibintu byoroshye.”

Dr Nsanzimana yavuze ko ibi bitaba igisubizo mu kwica no gukumira virusi ya Coronavirus gusa ahubwo byanakumira n’utundi dukoko dutera izindi ndwara nk’igituntu n’izindi.

Mu Rwanda kandi hashyizweho itsinda rigamije gukurikirana ingamba zo kurwanya no gukumira icyorezo cya Coronavirus mu gihugu hose, aho riyobowe na Serivisi za Minisitiri w’Intebe zifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Inzego z’umutekano.

Iyi ndwara yandura mu buryo bwihuse, cyane cyane aho abantu benshi bateraniye binyuze mu matembabuzi aturuka mu guhumeka, gukoranaho no kwitsamura. Ishobora no kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Ibaruwa Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente yasohoye ku wa 6 Werurwe 2020 isaba abanyarwanda ‘kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo’.

Hari kandi kwirinda gukorora cyangwa kwitsamura iruhande rw’abandi, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki, kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.

Abanyarwanda kandi barasabwa kwitabaza inzego z’ubuzima zibegereye igihe bafite kimwe mu bimenyetso birimo ibicurane, umuriro, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo.

Hari impungenge ko casque zishobora kuba inzira yo gukwirakwiza Coronavirus

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages