Iki gikorwa cy’ubugiraneza cyateguwe na Zaria Court Hotel, cyashyizwe mu bikorwa ku wa 4 Ugushyingo 2025.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi muri Zaria Court Hotel, Uwera Christine yavuze ko igitekerezo cyo gutanga amaraso cyaje nyuma yo gusanga ari kimwe mu by’ingenzi bikenerwa n’abarwayi benshi.
Ati ”Mu bikorwa Zaria Court Hotel igira, ahanini biba bifitiye inyungu Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda. Ni na yo mpamvu twatekereje igikorwa gishobora kuba ingirakamaro kuri buri muntu wese ugikeneye mu buryo bwihariye.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga Amaraso mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RCBT-Kigali) Dr. Muyombo Thomas, yashimiye Zaria Court Hotel ku bw’iki gikorwa cy’ubugiraneza yateguye, asaba n’ibindi bigo by’igenga kugendera muri uwo mujyo kuko utanze amaraso aba atanze ubuzima.
Ati “Ibi bigaragaza ko Leta n’abikorera dufitanye imikoranire myiza. Ndasaba n’abandi kubyitabira, kuko ntiwabona ikiguzi utanga ku maraso. Uyatanze aba atanze ubuzima ndetse n’uyakeneye iyo ayabuze atakaza ubuzima.”
Dr. Muyombo Thomas yashimangiye ko imyumvire yo gutanga amaraso mu baturage kuri ubu ihagaze neza, cyane ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike ku Isi bifite uburyo bwo gutanga amaraso, aho uyatanga abikora nta kiguzi ategereje.
Yahumurije abagira impungenge z’ubuzima bwabo mu gikorwa cyo gutanga amaraso, avuga ko ari igikorwa cyakozweho ubushakashatsi bwinshi ndetse hashyizweho ingamba zituma uwo ari we wese wayatanga yujuje ibisabwa nta kibazo ahura nacyo.
Uwemererwa gutanga amaraso asabwa kuba afite imyaka y’ubukure 18 ariko itarengeje 60, afite ibilo nibura 50 kuzamura, afite ubuzima buzira umuze nta ndwara yaba izandura n’izitandura arwaye.
Umubiri we ukwiye kuba nta biyobyabwenge biwubarizwamo, ndetse n’ibindi bishobora kugira ingaruka kuw’ugiye kuyahabwa.
Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa gahunda yo gutanga amaraso aho mu 2024 hatanzwe udusashe tw’amaraso 84.383.
Isesengura ry’ibitaro ku kunyurwa n’amaraso yatanzwe mu 2024 ryagaragaje ko kunyurwa biri ku kigero cya 99.72%, aho mu maraso akenewe atandukanyijwe, (blood components units) hari hakenewe udusashe 127.198 ariko habonetse 126.837 mu yatunganyijwe yose yatanzwe.
Zaria Court Hotel, yatashywe ku mugaragaro taliki 28 Nyakanga uyu mwaka, itwaye miliyoni 25$.
Ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho kwisanzurira, aho gukorera na studio y’ibiganiro.
Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa.
Zaria Court Hotel irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!