Ni ikoranabuhanga ryashyizwe muri telefone abo bajyanama b’ubuzima bahawe, rikazabafasha mu kwihutisha serivisi baha abaturage babagana.
Byatangijwe kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025 mu Karere ka Rwamagana ubwo RBC ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo SFH Rwanda batangiraga igerageza ry’iri koranabuhanga.
Ku ikubitiro abajyanama b’ubuzima 600 ni bo bahereweho hirya no hino mu gihugu.
Telefone bahawe zirimo AI zizajya zibafasha mu kubaza umuturage ubagannye indwara arwaye bifashishije iyi telefone bagende babona ibisubizo kugera ku kumenya indwara arwaye n’imiti akwiriye guhabwa.
Umushakashatsi muri RBC, Dr. Claude Semuto, yasobanuye ko iri koranabuhanga rifite ubwenge bushobora gutuma rihindura icyo uyu mujyanama w’ubuzima agenderaho avura umuntu bitewe n’indwara ziboneka aho hantu.
Ati ‘‘Rizaba ryifitemo ubwenge bushobora gufata ibiboneka aho hantu bigashyirwa mu ibazwa rya wa mujyanama ku buryo rimufasha kumenya indwara aheraho mu kuvura uwo muntu kuko ari yo ikunze kwiganza aho hantu, aho kujya guhera ku bindi bipimo bituma atinda kumenya indwara nyir’izina.’’
Umujyanama w’ubuzima witwa Nsengiyumva Theogene wo mu Kagari ka Sovu, yavuze ko iri koranabuhanga rigiye kubafasha kugabanya umwanya munini bamaraga bandika mu bitabo.
Ati ‘‘Icyiza cy’ikoranabuhanga ni uko udafata umwanya ujya kwandika mu bitabo, ntabwo umuntu akijya gushakisha ngo umuntu ndamuha iyihe miti kuko byose ubibonera mu ikoranabuhanga, rikwereka indwara umuntu arwaye n’imiti uri bumuhe.’’
Akimanimpaye Betty we yavuze ko kuvura abantu bakoresheje ikoranabuhanga riri muri telefone bahawe, biri kubafasha mu kwihutisha ubuvuzi.
Ati ‘‘Ubu ndakira umurwayi nkagenda mubaza ibibazo ansubiza mu gihe mbere najyaga gushaka ibitabo nkabyandikamo.Turashimira Leta kuko itworohereje akazi.’’
Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe kurwanya indwara muri RBC, Dr. Tuyishime Albert, yavuze ko bifuza ko abajyanama b’ubuzima bagira ubushobozi buhagije mu gufasha abaturage, yavuze ko iri koranabuhanga rizabafasha mu gutanga serivisi yuzuye ntacyo yibagiwe
Ati “Rizanadufasha mu guhanahana amakuru hagati y’umujyanama w’ubuzima n’izindi nzego z’ubuzima zifite inshingano zo kumufasha. Serivisi atabashije gutanga izindi nzego zibimenye ku gihe zifashe uwari uyikeneye, ikindi ni uko iri koranabuhanga rizadufasha mu kwibutsa abarwayi igihe bagomba kujya gushakira serivisi ku buryo batibagirwa.’’
RBC ivuga ko nubwo abajyanama b’ubuzima 600 ari bo bahereweho bafite gahunda yo gukwirakwiza iri koranabuhanga mu bajyanama b’ubuzima bose uko ari ibihumbi 58, basanzwe bavura indwara zitandukanye zirimo malaria n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!