00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanga mu gutera ikinya barasaba Minisante kujya bibukwa mu bongererwa ubumenyi

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 1 August 2015 saa 06:10
Yasuwe :

Ihuriro ry’abatera ibinya ryitwa “Rwanda Association of Anesthesiologist ” bavuga ko Minisiteri y’Ubuzima ikwiye kubazirikana nabo ikajya ibongerera ubumenyi kuko bagira akazi kavunanye kandi gasaba guhora wiyungura ubwenge.

Abagize iryo shyirahamwe bagera kuri 436 bavura mu bitaro n’amavuriro hirya no hino mu gihugu, ariko hakaba nta buryo bwo gukomeza amashuri cyangwa kubona ubundi bumenyi bashyirirwaho.

Gusa ngo aba ni abataranyuze muri Kaminuza mu ishami rya “Medecine” ngo nyuma bajye kuba aba “Specialist” mu gutera ikinya, ahubwo baba barabyize muri Kaminuza bisanzwe.

Iri shyirahamwe kandi ngo ntiririmo abanyuze mu ishami rya “Medecine” benshi bazwi ku izina rya dogiteri, ahubwo baba barabyize muri Kaminuza bisanzwe.

Muvara Charles umuyobozi wa RAA asanga abakora umwuga nk'uwo akora bakwiye kujya bibukwa mu guhabwa amahugurwa

Umuyobozi w’iri huriro rya RAA ucyuye igihe Muvara Charles avuga ko muri uyu mwuga wo gusinziriza abantu bahura n’ibibazo bitandukanye ndetse bisaba ko umuntu akwiye guhora yiyungura ubwenge.

Avuga kandi ko muri aka kazi nta politiki iriho ibagenga ku buryo abantu bashobora kuba bafite ubushobozi bumwe ariko ntibafatwe kimwe mu mwuga.

Ati “Twifuzaga ko Minisante yagenda ishyiraho amashuri yigira hejuru abantu bagize ihuriro bakarushaho kwiyongera ubwo bushobozi.”

Alexis Mutangana Visi Perezida w’iri huriro na we avuga ko abagera kuri 99% bafite icyo kibazo bangana na 436 mu gihugu hose, mu gihe abatagifite banyuze muri “Medecine” bagera kuri 16.

Mu bindi aba baganga bakeneye ngo harimo ibikoresho bigezweho ndetse n’ubwishingizi butuma ugize ikibazo bitamugiraho ingaruka zikomeye.

Ku ruhande rwa Minisante ubu nta muvugizi wayo irashyiraho nyuma y’uko uwayivugiraga ari mu maboko ya Polisi.

Abahanga mu gutera Ikinya bazongwa bikomeye no kutongererwa ubumenyi

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages