Abagabo batajyana n’abagore batwite kwipimisha Sida bagiye gufashwa kuyipima batabonanye n’umuganga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 Ukuboza 2018 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) igiye gutangiza igerageza ryo gufasha abagabo batabona umwanya wo kujyana n’abagore babo batwite kwipimisha Virusi ya Sida, hagamijwe kugabanya abana bavukana ubwandu.

Igenzura Minisante yakoze mu 2016 rigaragaza ko abana bavuka ku babyeyi bafite Sida, bagera ku mezi 18 bafite amahirwe yo kutayandura agera kuri 95%.

Mu bizamini bikorerwa umugore utwite ugiye kwipimisha bwa mbere, harimo n’icyo kumenya niba arwaye cyangwa atarwaye Virusi ya Sida, hagamijwe gufasha uyirwaye kuzabyara umwana utayanduye.

Gusa inshuro nyinshi usanga abagore bahura n’ikibazo cyo kwangirwa kwipimisha iyo batajyanye n’ababateye inda.

Umubyeyi wo mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye IGIHE ati “nagiye kwipimisha umugabo wanjye adahari, baranyangira bansaba ko tujyana, binsaba gutegereza icyumweru agarutse.”

Yakomeje agira ati “Nk’umugabo ufite akazi katamuha umwanya, biba bigoye ko ajyana n’umugore. Bishobora gutuma abyihorera, abaye arwaye Sida bigatuma ayanduza umwana.”

Minisante igaragaza ko abagabo bajyana n’abagore babo kwipimisha bari ku kigero cya 85%. Bivuze ko abandi 15% binangira kujyayo babitewe n’impamvu zitandukanye.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Mugwaneza Placidie, yavuze ko impamvu abagore bashishikarizwa kujyana n’abagabo ari uko hari abashakanye usanga umwe afite sida undi ntayo afite.

Ati “Hari abagabo banga kuza burundu. Ibipimo byerekana ko bitabira ku kigero cya 85%. Ni ukuvuga ngo ba bandi 15%, twibaza ko ba bana bandura uyu munsi harimo uruhare rw’ababyeyi bataza.”

Yavuze ko bateganya kubafasha kwipima Sida bakoresheje agakoresho kayipima mu matembabuzi yo mu kanwa ‘OraQuick’ ariko ko bidasimbura ubundi buryo busanzwe bwifashishwa.

Ati “Igihe tuzashishikariza umugabo we ntabashe kumuzana, akatubwira ko yamunaniye burundu cyangwa adafite umwanya, umugore tuzamuha agakoresho ko kwipima amushyire.”

OraQuick kuri ubu yashyizwe ku 4000 Frw muri Farumasi 20 zifite abakozi bahuguriwe kuzikoresha ariko abo bagore bo muri iyo gahunda bazajya bazihabwa ku buntu, bazishyire abagabo bipime.

Dr. Mugwaneza yasobanuye ko ari igerageza rigiye gutangirizwa mu Mujyi wa Kigali ariko nyuma uko ubushobozi buzaboneka bikazagezwa ku mavuriro n’Ibigo Nderabuzima byose mu Rwanda.

Kuva OraQuick zatangira gukoreshwa mu Rwanda, izisaga 5000 nizo zimaze gukoreshwa ariko Minisante ivuga ko hari izindi ibihumbi 10 zigiye gutangwa muri gahunda za Leta zo kurwanya sida.

Igenzura ryakozwe mu 2015 ku mibereho y’abaturage mu Rwanda (DHS) riba rimwe mu myaka itanu, ryerekanye ko ubwandu bushya bwa Virusi ya Sida mu banyarwanda buri ku gipimo cya 3% muri rusange, guhera 2005.

Mu bana bakivuka kugeza ku myaka 14, ubwandu bushya buri ku gipimo kiri munsi ya 1%. Mu Rwanda abafite virusi itera Sida bari hagati y’ibihumbi 250 na 300, abafata imiti igabanya ubukana ni 83%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza