00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo 29% n’abagore 23% ntibazi uko bahagaze kuri Virusi itera Sida

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 18 December 2025 saa 09:58
Yasuwe :

Mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kigaragaza ko abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bageze ku bihumbi 234 mu 2025, ubushakashasti bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS 7, bw’umwaka wa 2025, bwagaragaje ko 29% by’abagabo na 23% by’abagore bari hagati y’imyaka 15 na 49 batazi uko bahagaze mu bijyanye n’ubwandu bwa sida.

Byatangajwe kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare, NISR, ubwo cyamurikaga ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe ku nshuro ya karindwi.

Mu rubyiruko rufite imyaka 15 kugeza kuri 24, ubumenyi ku bijyanye no kwirinda Virusi itera Sida bwaragabanyutse ugereranyije n’imyaka itanu ishize.

Mu gihugu hose, ab’igitsina gore bazi uburyo bwo kwirinda Sida bageze kuri 57% bavuye 59% mu 2019-2020 mu gihe ab’igitsina gabo ari 53% bavuye kuri 57%.

Mu mijyi, urubyiruko rw’ab’igitsina gore bafite ubumenyi bwo kwirinda bangana na 62%, urw’abigitsina gabo rungana na 63%, mu gihe mu byaro ab’igitsina gore bangana na 55% na 49% ku b’igitsina gabo.

Mu 2000, ubumenyi bwari kuri 23% ku bagore bato na 20% ku bagabo bato. Ibi bipimo byagiye bizamuka mu 2014-2015, byageze kuri 65% ku bagore bato na 64% ku bagabo bato.

Ibyavuye mu bushakashatsi kandi byerekana ko nubwo abantu benshi bazi neza uburyo bwo kwirinda, amakuru y’ibihuha kuri Sida agihari cyane cyane mu rubyiruko rufite imyaka mike.

Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe kugenzura no kurwanya indwara muri RBC, Dr. Tuyishime Albert, yabwiye The New Times ko kugeza amakuru yizewe ya Virusi itera Sida ku rubyiruko bisaba imikorere mishya kuko benshi mu bafite imyaka 15 kugeza 24 batigeze babona ingaruka z’iki cyorezo.

Yongeyeho ko kwigisha abantu bari muri icyo kigero cy’imyaka, bigomba kurenga ubutumwa busanzwe bwo ku maradiyo no kuri televiziyo.

Ati “Urubyiruko ruhugiye ku mbuga nkoranyambaga, ku bibuga by’imikino no mu bikorwa byo kwidagadura. Aho niho twabona amahirwe yo kubageraho byoroshye. Dukwiye kandi kongera ubutumwa dutanga. Mu myaka 20 ishize, abantu babonaga inshuti zabo cyangwa imiryango yabo barwara cyangwa bapfa bazize Sida. Byari ingorane zikomeye ariko urubyiruko rw’ubu ntirushaka kubyigiraho.”

Muri werurwe, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera Sida, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.

Abaturage bari hagati y’imyaka 15 na 49 mu Rwanda 2,7% bafite Virusi itera Sida. Imibare igaragaza ko 63% by’abafata imiti ya Virusi itera Sida ari abagore mu gihe abagabo ari 37%.

Urubyiruko rwipimisha Virusi itera Sida rwaragabanutse mu mezi 12 ashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages