Ibi Minisitiri Ugirashebuja yabitangaje ku wa 30 Werurwe 2026 mu mahugurwa yahuje abajyanama mu by’amategeko bo mu nzego zitandukanye za leta.
Yatangaje ko isuzuma ryakozwe mu 2020-2023, rigaragaza ko Leta y’u Rwanda yatsinzwe imanza 27 zingana na 9% mu zo yaburanye, ziteza igihombo kingana na hafi miliyari 1 Frw.
Yakomeje avuga ko imanza leta itsindwa zigomba kurangira burundu.
Ati “Mu myaka yashize n’ubwo habayeho gutsindwa zimwe mu manza zirimo n’imicungire y’amasezerano ariko Leta y’u Rwanda yatsinze imanza 201 zingana na 91%, kandi dufite gahunda y’uko n’izo twatsinzwe zigomba gushira burundu.”
Yashimiye Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko, ILPD ku ruhare ryagize mu gutanga ubumenyi ku banyeshuri, bijyana no kurushaho kugabanya umubare wiyongeraga w’imanza, bakabihuza n’amahugurwa baha abajyanama mu by’amategeko, biri mu bikomeje kugabanya ibihombo ku micungire y’amasezerano.
Yagaragaje ko hari kwigwa ku bihano biteganywa n’amategeko bizajya bifatirwa ba rwiyemezamirimo mu gihe imishinga yabo irimo itinda, indi ikagenda gahoro cyangwa ntiyihute nk’uko biteganywa n’amasezerano.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), Nsengiyumva Ngonga Erneste, yavuze ko zimwe mu mpamvu ziteza ibihombo kuri leta, zirimo no kuba amasezerano aba adateguye neza, ndetse n’abayashyira mu bikorwa bagatinda ugasanga igihe cyararenze, agaragaza ko byose bikozwe ku gihe cyategenyijwe byatuma habaho kwirinda ibihombo.
Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko imanza 228 zingana na 28,85% zari zishingiye ku micungire y’amasezerano, ashimangira ko bazakomeza kugenzura amasezerano akorwa n’uburyo akorwamo kugira ngo ibisabwa byose bikorwe neza kandi ku gihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!