Yampano yatawe muri yombi ku itariki ya 16 Gicurasi 2026. Yari akurikiranweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi no gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubwo urukiko rwafataga umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo kuri uyu wa 9 Kamena, rwagaragaje ko muri ibyo byaha, bitatu birimo kwangiza ikintu cy’undi, gukubita no gukomeretsa ndetse no kunywa urumogi bifitiwe ibimenyetso bihagije kandi bikomeye bituma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Ku cyaha cyo gufungirana umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubwinjiracyaha ku bwicanyi ndetse n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho, urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye cyangwa ibimenyetso bihagije byabonetse byatuma akomeza kubikurikiranwaho.
Mu iburanisha ryo ku itariki 2 Kamena 2026, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Yampano ko aburana afunze iminsi 30 y’agateganyo.
Icyo gihe we yari yaburanye asobanura uko ibyaha byose akurikiranyweho byagiye bigenda ndetse bimwe arabyemera, anavuga ko we n’umugore we bari barabiganiriyeho aramubabarira, ndetse asaba ko byashingirwaho akaburana adafunze mu gihe cy’iminsi 30.
Urukiko rwatesheje agaciro imbabazi z’umugore n’ibindi byose Yampano yari yasobanuye, rwanzura ko azaburana urubanza nyirizina afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!