Iburanisha ryabye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2026 Urukiko rwemeje ko urubanza rutazongera kuburanishwa, rugaragaza ko rwicuza kuba uregwa apfuye rutarangijwe, runasaba ubufatanye mpuzamahanga mu gukurikirana abakekwaho ibyaha no mu bihe bafite ibibazo by’ubuzima.
Inteko yaburanishije uru rubanza yari igizwe n’abacamanza batatu bayobowe na Iain Bonomy, Mustapha Baaj na Margaret M. deGuzman.
Urukiko rwerekanye ko bibabaje kuba urubanza rwa Kabuga Félicien rutararangiye ngo urukiko rurufateho icyemezo cy’uko uregwa ahamijwe ibyaha cyangwa agizwe umwere.
Mu miburanishirize y’imanza nshinjabyaha, urupfu rw’uregwa utarahamwa n’icyaha ruba impamvu y’ubuzime bw’urubanza. Ni ukuvuga ko hatabaho gukomeza urubanza mu gihe uregwa gukora icyaha yamaze gupfa.
Umucamanza Bonomy na we yakomeje agaragaza ko urupfu rwa Kabuga rushimangira ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga n’ubutabera mpuzamahanga.
Yibukije kandi ko urwo rubanza rwa Kabuga ari rwo rwa nyuma uru rukiko ruburanishije ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byakorewe muri Yugoslavia.
Kabuga yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026.
Kabuga ni umwe muri ba ruharwa bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamaze imyaka 26 yihisha ubutabera, aho yakingirwaga ikibaba n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, abifashijwemo n’umuryango we.
Yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside.
Uyu mugabo kandi kandi yakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, ubuhotozi no kurimbura abantu, byose byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tariki ya 26 Ukwakira 2020, Kabuga yoherejwe muri kasho ya IRMCT i La Haye, kuko uru rwego ari rwo rwari rufite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha yakurikiranyweho.
Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 29 Nzeri 2022, muri Nzeri 2023 urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rufata umwanzuro wo guhagarika kumuburanisha, rwemeza ko adafite ubushobozi bwo kuburana kubera uburwayi.
Nubwo urubanza rwa Kabuga rwahagaze, abacamanza ba IRMCT banzuye ko aguma muri kasho ya Loni i La Haye mu gihe yari ategereje ko hari igihugu cyakwemera kumwakira.
U Rwanda rwo rwari rwagaragaje ko rwiteguye kumwakira nubwo Kabuga atashakaga kurwerekezamo mu gihe nyamara ibihugu byo mu Burayi yari arangamiye byanze kumwakira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!