Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, umunsi umwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha n’uruhande rw’uregwa bumvikanye ku masezerano yasize Shema Fabrice yemeye ibyaha bibiri yari akurikiranyweho.
Ibyo byaha ni icyo gutanga sheki itazigamiwe, giteganywa n’ingingo ya 126 y’Itegeko Nº060/2021 ryo ku wa 14 Ukwakira 2021 ryerekeye inyandiko zishobora gucuruzwa ndetse n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganywa n’ingingo ya 174 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ni ibyaha Shema yakoze ubwo yatangaga sheki ebyiri z’Amadolari ibihumbi 600 mu kwishyura ibikubiye mu masezerano kompanyi ye ya Africa Media Supplier ifitanye n’iya ABZL International General Trading LLC cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Mu masezerano y’ubwumvikane, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko, bwagaragaje ko uregwa yamaze kwishyura, bumusabira igihano cy’amezi atandatu asubitswe mu gihe cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu ingana na miliyoni 3 Frw.
Mu isoma ryabaye kuri uyu Kabiri, umucamanza yemeje ko Shema Fabrice ahanishwa igifungo cy’amezi atandatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe, agahanishwa kandi no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.
Urukiko rwategetse ko ayo masezerano ahita akurikizwa icyemezo kikimara gusomwa.
Uyu mwanzuro wafashwe mu gihe uruhande rwa Shema Fabrice rwaherukaga kujurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Umwe mu bunganira Shema Fabrice yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko umukiliya wabo afunguwe, kuri ubu bagiye guhagarika ubujurire bari batanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!