Akurikiranyweho ibyaha birimo gufata icyemezo gishingiye ku kimenyane, icyenewabo n’itonesha, kwandika amakuru atari ay’ukuri no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite.
Ni ibyaha bikekwa ko yakoze mu 2022 ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibikoresha Icyongereza ’Commonwealth’ izwi nka CHOGM.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Dr Nsabimana mu 2022 ubwo RDB yiteguraga umuhango wo gutanga inyenyeri ku mahoteli uzwi nka ‘Star Awarding Ceremony’ hakozwe ubugenzuzi n’abahanga bagaragaza uko hoteli zihagaze.
Aba bahanga mu bijyanye n’amahoteli ngo bagenderaga ku mabwiriza yatanzwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirabuza ku bijyanye n’Amahoteli.
Ubugenzuzi bwarakozwe ndetse bushyikirizwa Dr Nsabimana wagombaga gukora raporo ya nyuma.
Bwagaragazaga ko hoteli za Ruzizi Tented Lodge iri i Kayonza na Rushel Resort iri i Rutsiro zigomba guhabwa inyenyeri ebyiri gusa ubwo yakoraga raporo, Dr Nsabimana ngo yafashe icyemezo cyo kuzishyira mu zigomba guhabwa eshatu.
Muri Werurwe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo kuko ashobora gusibanganya ibimenyetso, akaba ari bwo buryo bwafasha mu iperereza ry’Ubushinjacyaha no kuba ashobora gutoroka ubutabera.
Uyu mugabo waburanye ahakana ibyaha ashinjwa, yahise ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge agaragaza ko atari akwiye gukurikiranwa afunzwe.
Urubanza mu bujurire rwabaye mu mpera za Mata 2023 ndetse muri Gicurasi icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kirasomwa.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ubujurire bwe bufite ishingiro.
Urukiko kandi rwemeje ko Dr Nsabimana arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze ariko akajya yiyereka umushinjacyaha buri wa mbere w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi atabikora akongera agafatwa agafungwa.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kandi rwategetse ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gihindutse mu ngingo zacyo zose.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!